Perezida Kagame yateye igipindi abanyeshuri bo muri za Kaminuza

Kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012, ubwo Perezida Kagame yatangizaga igikorwa cyabaye ngarukamwaka cyiswe “Meet the President”, cyo guhura n’urubyiruko bakaganira ku ngingo zirebana n’ubuzima bw’igihugu muri rusange, yateye igipindi abanyeshuri biga muri za Kaminuza ibyo byabereye kuri Stade ntoya yo kuri stade Amahoro.

“Meet the President” ibaye ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka, yitabiriwe n’urubyiruko 2,500 rwaturutse mu bigo 32 byo mu Rwanda no hanze y’u Rwanda mu Burundi, Sudani y’epfo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Guhura na Perezida wa Repubukika kw’abanyeshuri cyangwa se urubyuruko muri rusange, byemejwe ko bigiye kuba igikorwa ngarukamwaka. Mushobora kumva ijambo Perezida yahavugiye hano

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Igipindi kiri he?

    Please mureke kuba nk’abanyamakuru basingiza kagame gusa, maze mereke ibitekerezo byose bihite. Kunyonga comments nkuko mbona iyo natanze ejo mwayihambye ntabwo byubaka.

  2. @ifyeswhyno reka guharasinga umunyamakuru man bakweretse aho ukanda ngo wumve ijambo rya HE aho bamubajije niba nta bwoba afite akavuga ko ntawamushobora n’ibindi

  3. Jya ukurikira,

    Ntabwo ngamije gu harassinga umunyamakuru, ahubwo ni ukunenga uburyo bwo kwandika mbona budasobanutse, cyangwa se butamurikira abasomyi ngo umutwe yahaye inyandiko ye awukomerezeho maze yerekane igipindi perezida kagame yateye koko. Byari gupfa kwihanganirwa nibura iyo asoza agira ati:”mushobora kumva igipindi cya perezida kagame mukanda hano”, bityo umusomyi agahugukirwa no kuvumbura icyo gipindi…

    Nivugiraga, nziko nyirukwandika nawe ubwe (niba azi uburyo inyandiko igenewe rubanda itegurwa)asubije amaso inyuma yakwinenga maze ubutaha akatugezaho inyandiko irushijeho kunogera amaso.

    Kuvuga menshi siko kuyamara!

Comments are closed.