Perezida Kagame yavuze ku kwishyirahamwe kwa Twagiramungu na Rusesabagina

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabajijwe ku kwishyirahamwe kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina avuga ko ari abagabo bagizwe n’itangazamakuru gusa.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage. Abajijwe kuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo amunenga, Kagame yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana, ko nta rubanza rumuriho.

Kuwa kabiri, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko “basanze bafite intego zisa” maze “biyemeza gukorera hamwe”. 

Nyuma y’uku kwishyira hamwe, Twagiramungu yabwiye BBC ko biyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yemere kumvikana nabo.

Kuri uku kwishyirahamwe kwabo, Perezida Paul Kagame yabwiye ikinyamakuru TAZ ko aba bagabo ari abo mw’itangazamakuru kuko ngo bahozeho igihe cyose.

Ati: “Abo bantu, Twagiramungu na Rusesabagina bari iburayi bakoresha impuhwe z’ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure. Ariko ni agatsiko k’aba ‘hooligans'”. 

{hooligans – ni abantu bagambirira guteza abandi ibibazo} 

Perezida Kagame avuga ko hari ubwo yumva bamwe mu banyaburayi babatera inkunga kuko ngo badakunda Kagame, bakumva uburyo bwo kumutera ari ugufasha iryo tsinda. 

Faustin Twagiramungu kuwa gatatu yabwiye BBC ko niba Leta y’u Rwanda ishaka amahoro yakwemera kuganira nabo, ati: “Niba atayashaka [Kagame] nakenyere duhangane nawe”.

BBC