Perezida Kagame yimukiye i Gabiro kubera ubwoba!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ubusanzwe Perezida Kagame agira ingo ebyiri atahamo. Ahazwi cyane ni mu Kiyovu ho mu mujyi wa Kigali ari naho hazwi cyane ahandi afite inzu ariko atahamo rimwe na rimwe bitewe n’uko ari kure y’ibiro bye ni kuri Muhazi mu karere ka Rwamagana.

Amakuru agera kuri The Rwandan arahamya ko muri izi ngo zose nta na hamwe agitaha kubera ubwoba, ahubwo asigaye ahitamo kujya kurara i Gabiro mu kigo cya gisirikari aho aba yizeye umutakano usesuye.

Imvano y’ubwoba.

Ayo makuru avuga ko amezi abiri ashize Perezida Kagame atinya kurara mu Kiyovu no kuri Muhazi bitewe n’uko ngo yikanga kuba yaraswa isaha iyo ariyo yose bityo agahitamo kujya kuryama i Gabiro hagati mu kigo ahazwi kuba habitswe imbunda za rutura ngo bikaba byagora uwo ari wese kuhamurasira.

Uwaduhaye amakuru akomeza avuga ubwoba n’igihunga bya Perezida Kagame biterwa n’umubano utifashe neza hagati ye na Perezida Museveni aho yategereje ko Perezida Museveni yagira icyo akora cyangwa  atangaza nyuma y’uko u Rwanda rufunze umupaka ariko agaheba. Guceceka kwa Perezida Museveni ngo byaramuriye cyane kuko ngo ubusanzwe iyo yiteze amakuru k’umuntu ntayabone abura ibitotsi ndetse akarwara n’igifu nk’uko abamuba hafi babyemeza.

Nta musirikari ukuze acyizera

Kubera uburyo Kagame yagiye asezerera, akica ndetse agafunga abenshi mu basilikari bamushyize ku ntebe akabasimbuza bamwe mu bana yirereye  batagize uruhare runini mu kumushyira ku butegetsi, ngo ibi byazanye umwuka mubi hagati y’abakada ba FPR bafatanyije  n’igice cy’abasilikari b’ibigugu ku buryo Kagame ahora yikanga ko bazafatanya na Museveni bakamuhirika ku butegetsi. Ibi byose bituma atagitora agatotsi ari nayo mpamvu ahora mu nzinduko zidashira kuko asinzira neza ari uko yaraye hanze y’igihugu. 

5 COMMENTS

  1. Comment:wowe wanditse ibi, uri igicucu cyane.
    Ikindi ntabwo uzi neza Perezida Kagame, kuko mu buzima bwe ntabwoba agira, mbese ntatinya urugamba.
    Icya 3 umenye ko ari senior commander yayoboye intambara nyinshi zitandukanye kdi zose yarazitsinze (ibyo urabizi)
    Kuba yava muri Nyarugenge akajya I Kayonza cg Gatsibo, hose ni mu Rwanda yajya aho ashaka.

  2. Reka mbambwire shahu…Amaraso mwamennye mu Rwanda azahora abagendaho kugera mupfuye rubi. Kagame atinya iki koko..? Ubundi se mushinzwe ubuzima ngo rero bavuge ngo mukunze u Rwanda…sha muzapfira kugahinga.

  3. Njyewe ntaho mpuriye n’amatiku murimo. Nimwibaze niba Kagame adashobora kuba ashotorana nta mpamvu. Yabwiye Gikwete ko azamutegera ahantu akamuhitana ari uko President wa Tanzania amubwiye ati: waganiliye na opposition. Ashwana na President w’u Burundi Pierre Nkurunziza kubera gushaka kumukura ku butegetsi. Yishora mu matora yo muli RDC ngo ashyigikiye Fayulu na bagenzi be. None ashyamiranye na President M7. Ubu se ko bose yabiteranyijeho, wisdom ye irihe? Mwoye kujya mushyiramo amaramgamutima ngo ni igihangange, yagombye kwicisha bugufi, agatuza. Iby’amaraso mugenda musigana, ninde ufite ibiganza byera yaba interahamwe, yaba inkotanyi? Njyewe ndi umwe mubadindijwe n’amateka, umutwa nya mutwa, mwebwe mwashyize igihugu mu manga mwicana nk’ibikoko mufite irihe jambo mwageza ku bantu? Inzangano zanyu twebwe abatwa turazirambiwe, Ese iyo mudafata umugambi wo guhanura indege, ko mwari mumaze kugabana ubutegetsi nta no gushyira mu masezarono ya Arusha, umwanya w’umutwa, ubwo ntiharimo kwikunda no kwirengagiza ko natwe tubaho. Abantu mwakindaguye haba mu Rwanda cyangwa mu RDC, mwarangiza mukarwanira I Kisangani na Uganda (####). Nk’uko n’abandi bari barigize indakoreka bavuye mu nzira na Kagame azava mu nzira. Aho bigeze nimwemere UMUTWA ategeke igihugu abigishe kubahana kuko mwembi turabarambiwe. Ubwirasi bwa bamwe n’ubwibone bw’abandi harimo ubucucu gusa. Nimureke tubategeke tugerageze kubunga, muradusebya mwankoramaraso mwe. Ahasigaye ni ukureba hagati ya Gahutu na Gatutsi ninde usembura undi. Tuzabigisha kwitwara neza mwa macinya mwe.

  4. ubundi se kagame njye ndamuzi twarabanye ,Uganda icyo mwogerako temukimanyi,mubuze twabereye mbare Uganda acyari military officer ,ubwoba arabufite ahubwo ngira abahutu nimwe mumukunda ariko ubu ,he will pay us for sure and he will die like a dog God is watching

Comments are closed.