Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe Yarokotse Igitero

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yarokotse igitero cy’igisasu cyaturikiye aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Bulawayo.

Icyo gitero cyakomerekeje ba visi perezida be babiri barimo Constantine Chiwenga n’umufasha we.

Ababibonye bavuga ko hari abandi bantu benshi bakomerekeye muri icyo gitero.

Perezida Mnangagwa wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe tariki 30 y’ukwezi kwa karindwi, yahise ajyanwa mu ngoro y’umukuru w’igihugu iri mu mujyi wa Bulawayo. Yaje kuvayo ajya gusura abakomeretse mu bitaro.

Umujyi wa Bulawayo usanzwe uzwiko ko ari igicumbi cy’abatavugarumwe na leta. Bwari ubwa mbere yiyamamariza muri uyu mujyi.