Perezida Museveni yagize umugore we Ministre w’uburezi!

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Uganda haravugwamo ko Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni yagizwe Ministre w’uburezi muri Leta ya Uganda igizwe n’abaministre n’abanyamabanga ba Leta bagera kuri 80!

    Janet Museveni w’imyaka 67 yabanje kuba umudepite mu nteko ishingamategeko, n’ubundi yari asanzwe muri guverinoma aho yari ashinzwe Ministeri y’akarere ka Karamoja, kamwe mu turere dukennye cyane muri Uganda kakaba gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu. Ministeri y’uburezi ikaba ari imwe muri za Ministeri zikomeye kuko iri mu zigenerwa ingengo y’imali nini muri iki gihugu.

    Iyi nkuru ikaba yatumye benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bafatwa n’uburakari dore ko nta gihe gishize, umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi Kainerugaba, azamuwe mu ntera agahabwa Ipeti rya Major General akaba ari nawe ushinzwe ingabo zidasanzwe zirimo n’izirinda umukuru w’igihugu.

    N’ubwo bwose Muhoozi Kainerugaba yahakanye ko atarimo gutegurwa ngo azasimbure se ariko abarwanya ubutegetsi bo siko babibona.

    Perezida Museveni w’imyaka 71 harimo 30 amaze ku butegetsi yongeye gutorerwa kuyobora Uganda ku nshuro ya 5 muri Gashyantare 2016 ku majwi 61 ku ijana mu matora yakemanzwe cyane ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba baranze kwemera ibyavuye muri ayo matora.

    Frank Steven Ruta