Perezida Museveni yasubije Perezida Kagame

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida Kagame mu mwiherero wa 16 w’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda urimo kubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro, Perezida Museveni wa Uganda ntabwo yatinze mu makoni nawe yahise amusubiza.

Perezida Yoweri Museveni ubwo yavugiraga ahitwa Mukono yabaye nk’usubiriza Perezida Kagame mu ndumane, ubwo yizezaga abanya Uganda n’abashoramari amahoro n’umutekano.

Museveni kandi yihanangirije abashaka guhungabanya umutekano wa Uganda avuga ko bazahura n’ingorane zikomeye.

Yagize ate: “Abo bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ntabwo bazi ingufu zacu. Ingufu zacu ni nyinshi. Twahagurutse ntibarokoka. ”

Aya magambo kandi yongeye ayasubiramo akoresheje urubuga rwa twitter:

Ibi bikaba byafatwa nk’igisubizo kigenewe ibyatangajwe na Perezida Kagame ubwo yibasiraga igihugu cya Uganda agishinja gufasha abarwanya ubutegetsi bwe.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuza yabaya nk’uca amarenga asa nk’ubwira Perezida Museveni aho yagize ati:

“Amwe mu masomo nize nuko ntafite ububasha ku byo umuntu antekerezaho n’ibyo ategura kungirira ariko hari icyo mfiteho ububasha, ni ibibera hano mu gihugu cyanjye. Ushobora kunyica, ukandasa ibyo birashoboka ariko hari ikintu kidashoboka kandi nibyo nifuza ko bitanaba ku gihugu cyacu. Nta n’umwe wampfukamisha kuko gupfukama biva ku mahitamo yawe. Sinifuza ko igihugu cyacu cyapfukamira uwo ari we wese. Bagabo namwe bagore b’igihugu cyanjye ntimuzemere ibyo. Ntidukwiriye ibyo.”

Ibi bije kandi mu gihe umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen Kabarebe atangarije amagambo ashimagiza ubutwari Perezida Kagame agira ati :

“Ibintu byo kurwana intambara mu mateka ye, Perezida Kagame nta mateka yo gutsindwa urugamba afite, ikindi mu myumvire ye gutsindwa ntabwo bijya bibamo, nta kintu kitwa gutsindwa kiba mu myumvire ye, tunarebe no mu zindi ntambara buri gihe yarateguraga akagupangira intambara akaguha gahunda kandi akaba azi ko ugomba gutsinda.Ibyo gutsindwa ntibijya biba mu myumvire ye ntabwo yemera gutsindwa, n’aba bose mujya mwumva ko barwanya u Rwanda hirya no hino, uwakwiha kumurwanya ndamubabarira kuko njye mbizi, kuvuga ngo yatsindwa ni ukwibeshya nta na hamwe yatsindwa.”

Abakurikiranira ibibera mu karere k’ibiyaga bigari hafi ndetse banasesengura politiki mpuzamahanga bemeza ko abategetsi iyo batangiye guterana amagambo gutya akenshi biba biterwa no kutiyizera ndetse umuntu akaba atatinya no kubyita ubwoba.

Mu isesengura umuntu wese utekereza yakora bigaragarira buri wese ko u Rwanda rutahagarara imbere ya Uganda mu ntambara yeruye ariko rushobora gukoresha ba maneko barwo mu guteza umutekano muke muri Uganda bakora ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo byatuma abaturage ba Uganda basubiranamo bagata icyizere kuri Perezida Museveni ndetse bakanamushinja gukora ibyo bikorwa.

Hari benshi bibaza nk’ingaruka zikomeye zabaho nk’abanyapolitiki bakomeye nka Bobi Wine, Kizza Besigye n’abandi baramutse bishwe bikagerakwa kuri Perezida Museveni mu by’ukuri byakozwe na Leta ya Kigali.

1 COMMENT

  1. Comment:Ubugabo subwuzuye inzira,ubunini nibukagukange Uganda se iruta Congo

    dufite inshingano zo kurwanirira igihugu cyacu kdi
    utangira intambara ariko kuyirangiza nikindi,ubyiza twakabaye duhitamo amahoro ,kko aruta byose
    rero HE PK afite inshingano zokurinda abaturage ashinzwe muburyo bwose bushoka.namwe mwataye unurongo mwi bukeko urda mwifuriza ikibi
    muruvukamo byakaye byiza mutanze umuganda wanyu .
    Naho ibya M7 mubyihore imana ya dukijije Mitera na Mobutu nawe iramureba.

Comments are closed.