Perezida Nkurunziza yatanza ibisabwa mu kanama gashinzwe amatora

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015, Perezida Nkurunziza yashyikirije ibisabwa akanama gashinzwe gutegura amatora kugira ngo yiyamamaze mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Burundi ateganijwe kuri uyu wa 26 Kamena 2015.

Mu gihe Perezida Nkurunziza yageraga ahakorera akanama gashinzwe amatora yijejwe abigaragambya we avuga ko bagumutse ko ibyo kwigaragambya agiye kubirangiza bidatinze.

Perezida Nkurunziza avuga ko imidugararo iri mu bice bimwe by’umujyi wa Bujumbura gusa ahandi mu gihugu ngo haratekanye ngo 99% by’u Burundi biratekanye. Kandi yijeje ko ngo amatora ngo azagenda neza.

Undi watanze ni Gérard Nduwayo, umukandida w’ishyaka Uprona igice cya Concilie Nibigira.

Ubwanditsi