Perezida Nkurunziza yavuze ko u Rwanda ari rwo rwagabye igitero mu Cibitoke.

Ku nshuro ya mbere kandi mu ruhame, Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yavuze ko ‘u Rwanda ari rwo rwagabye igitero cyabaye mu kwezi gushize muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Yabivuze mu ijambo rifungura inama ya 10 y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango witwa ‘Conférence internationale sur la Région des Grands Lacs’ (CIRGL / ICGLR) i Bujumbura.

Mu ijambo rye, Bwana Nkurunziza yavuze ko kuva mu 2015 u Burundi bwatewe kenshi n’abitwaje intwaro bavuye mu Rwanda no muri DR Congo.

Ati: “Abo baba bafashijwe, batojwe kandi bahawe ibikoresho bya gisirikare n’u Rwanda bahungabanya umutekano ndetse n’uwo mu karere. 

Igikomeye muri ibyo bikorwa byose kandi cyahitanye benshi ni icyahaye mu ijoro rya 16 rishyira 17/11 i Mabayi ku mupaka n’u Rwanda”.

Kuwa gatanu ushize, Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yabwiye BBC ko gushijna ibi u Rwanda “nta kimenyetso na kimwe biba biteye ikibazo”.

Yagze ati: “Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe ko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe w’iterabwoba witwa FLN…”

Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Igitero cy’i Mabayi mu Burundi bivugwa ko cyaba cyaraguyemo abasirikare barenge 15, ubutegetsi bw’u Burundi ntabwo kugeza ubu bwatangaje umubare nyawo w’abiciwe muri iki gitero.

Bwana Nkurunziza uyu munsi yagize ati: “Dufasha aya mahirwe ngo twamagane mu buryo bukomeye bushoboka icyo gikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

“[Igikorwa] cyakoranywe ubugwari budashobora gusobanurwa kandi twiteze ko n’abandi muri hano mucyamagana”.

Bwana Nkurunziza yasabye imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere irebwa n’umutekano gukora inshingano zayo mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga areba umutekano n’amahoro.

Kuwa kabiri, ishami rya ICGLR rishinzwe ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize uyu muryango ryohereje itsinda gukora iperereza ku gitero cy’i Mabayi.

Inkuru ya BBC Gahuza-Miryango