Perezida OBAMA yamaganye abaperezida b'Afrika bashaka gutegeka ubuzima bwabo bwose.

Mu ijambo Perezida Obama yavugiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2015 mu nama y’umuryango Afrika yunze ubumwe mbere yo kuva mu gihugu cya Etiyopiya yamaganye abaperezida bashaka kugundira ubutegetsi.

Nabibutsa ko Perezida Obama ari we Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uvugiye ijambo mu nama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Perezida Obama asanga iterambere rya demokarasi muri Afrika ryugarijwe n’abayobozi banga kuva ku butegetsi iyo za manda zabo zirangiye. Asanga kandi nta muntu wagombye kuva ku butegetsi gusa ari uko apfuye.

Perezida Obama yatanze urugero avuga ko azava ku butegetsi manda ye ya kabiri nirangira kuko Itegeko nshinga ry’Amerika rimubuza kongera kwiyamamaza. Kuri we itegeko ni itegeko nta muntu uri hejuru yaryo n’iyo baba ari ba Perezida. Yagize ati:“Nkunda akazi kanjye, ariko nkurikije itegeko nshinga ryacu sinshobora kongera kwiyamamaza, njye ntekereza ko ndi Perezida mwiza, nibaza ko bishobotse nkongera kwiyamamaza nshobora gutsinda ariko sinshobora kubikora.”

Yakomeje agira ati :“reka mbambwize ukuri, ntegeranyije igishyika ubuzima bwanjye bushya nyuma yo kuba Perezida, ntabwo nzaba mfite ibi byose bimbuza guhumeka bijyanye n’umutekano, bishatse kuvuga ko nzabona umwanya uhagije wo gutembera, kumarana igihe kinini n’umuryango wanjye ndetse no kugaruka muri Afrika. Ntabwo numva ukuntu abantu bifuza kumara igihe kinini ku butegetsi by’umwihariko kandi banafite amafaranga menshi”

Obama yasabye kandi umuryango w’Afrika yunze ubumwe gukoresha ingufu n’ ijwi ryawo, atari gusa mu kwamagana ahabaye ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa ubundi buryo bwo gufata ubutegetsi ku ngufu ahubwo hagakorwa ibishoboka byose  kugira ngo abayobozi b’Afrika bubahirize imibare ya manda ntarengwa ndetse n’amategeko nshinga y’ibihugu byabo.

Perezida Obama yagize ati:“Iyo umuyobozi agerageje guhindura amategeko agena umukino kandi umukino ugeze hagati, agamije gusa kuguma ku mwanya we, ateza umutekano muke n’akaduruvayo nk’uko twabibonye i Burundi.”

Yakomeje agira ati: “Niba umuyobozi yibwira ko ari we wenyine ushobora gutuma igihugu kijya hamwe, ubwo uwo muyobozi ntabwo mu by’ukuri yashoboye kubaka igihugu cye. Nelson Mandela et George Washington basize umurage urambye igihe bavaga ku mirimo yabo bagatanga ubutegetsi mu mahoro. 

N’ubwo bwose Perezida Obama atavuze Perezida Kagame mu izina biragaragara ko ari we yatunze agatoki mu ijambo rye kuko ingingo nyinshi abashyigikiye Perezida Kagame bakunze kwitwaza ni nk’aho Perezida Obama yazitesheje agaciro zose.

mwakurikirana ijambo rya Perezida Obama ryose mu cyongereza hano>>

The Rwandan

Email:[email protected]