Perezida Paul Kagame yasabye polisi na minisiteri y’ubuzima “guca” ikoreshwa ry’imiti ihindura ibara ry’uruhu rw’abayikoresha.

Byibazwa ko kwitukuza bikomeje kwiyongera mu gihugu.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Kagame ku cyumweru yavuze ko iyo miti igira “ingaruka ku buzima”, asaba izo nzego ko “vuba cyane” zihagarika ikoreshwa ry’iyo miti.

Yasubizaga ubutumwa bw’umwe mu bakoresha Twitter witwa Fiona Kamikazi, uzwiho kuba hafi y’ubutegetsi, wasabaga ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge na minisiteri y’ubuzima gutangiza igikorwa kigamije kurwanya kwihindura ibara ry’uruhu.

Avuga ko ari ikibazo “GIKOMEYE” kandi “amazi akaba ari kurenga inkombe!…”

Nuko Perezida Kagame ni ko gusubiza, avuga ko kwihindura ibara ry’uruhu bigira ingaruka, zirimo no “gukoresha imiti itemewe n’amategeko”.

Ingaruka ku buzima

Dr Françoise Gahongayire, muganga uvura indwara z’uruhu ku bitaro bya King Faisal Specialist Hospital biri mu murwa mukuru Kigali, avuga ko kwitukuza cyangwa skin bleaching mu rurimi rw’Icyongereza, bifite ingaruka ku buzima bw’ababikora.

Dr Gahongayire yabwiye BBC ati: “Akenshi bagira kanseri z’uruhu, kubera ko ingufu zaryo ziragabanuka…Ibara ry’uruhu rirahinduka, izuba rikababura. [Bishobora no gutera] complication (ikibazo) y’impyiko”.

Dr Gahongayire avuga ko kuri ubu nta bushakashatsi buhari bugaragaza uko kwitukuza bihagaze mu Rwanda, nubwo yemeza ko bimaze “imyaka” bikorwa.

“Dushobora nko kwakira abantu bane ku munsi bagize amabara yera, ubwoya, ibisebe, amaribori…kubera kwitukuza”.

“Buri muti wose ugira ingaruka. Umuti utemejwe na muganga uba ufite ingaruka kuko nta dosage [igipimo cy’umuti] bijyanye n’indwara runaka”.

“Bafata uruvangitirane rw’imiti…nta muganga uba yayibandikiye kandi bakayifata igihe kirekire”.

Kuba inzobe – bamwe mu bihindura ibara ry’uruhu baba bashaka kugeraho – bamwe mu Rwanda babifata nka kimwe mu bimenyetso by’ubwiza.

Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi, kwitukuza bikomeje kwiyongera muri Afurika, aho mu mwaka wa 2011, 77% by’abagore bo muri Nigeria (abarenga miliyoni 60) bakoreshaga imiti yo kwitukuza “mu buryo buhoraho”.

BBC