Perezida Paul KAGAME yabeshywe n’inzego z’iperereza afunga Manirafasha Norbert n’abo mu muryango we.

Maniraguha Norbert wakatiwe imyaka 20 y’akamama

Tariki 23/04/2014 nibwo inzego z’iperereza za gisirikare DMI zashimuse MANIRAFASHA NORBERT umuyoboke w’ishyaka FDU INKINGI n’abavandimwe be MANIRAGUHA GILBERT RWEGO, NDARUSANUYE ALPHONSE bajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare i KAMI aho bakorewe iyica rubozo rikomeye. Impamvu zo gushimuta uyu muryango zaje zikurikira irindi shimutwa ry’abantu benshi mu Karere ka Rubavu, Umujyi wa Gisenyi, Intara y’Iburengerazuba.ahafashwe abantu batari bake ndetse bamwe barishwe abandi nubu barafunzwe nkuko bigaragazwa na rapport y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW yasohotse tariki 16/05/2014 ifite umutwe ugira uti Rwanda:Vague de disparitions forces. Iyi rapport igaragaza amazina n’imyirondoro yabafashwe n’inzego z’iperereza za gisirikare DMI zibashinja gukorana n’umutwe wa FDLR ukorera RDC.

Mu itohoza ricukumbuye twakoze twamenye impamvu y’irishimutwa nabaritegetse kugeza uyu munsi. Hari bamwe mu baturage bakorera DMI babigizemo uruhare batanga amakuru atariyo babifashijwemo n’abasirikare bakuru, abo n’uwitwa MUKASHYAKA XAVERINE wavutse 1963 n’umugabo we NGARAMBE EMMANUEL wavutse 1969 bo mu Mujyi wa Gisenyi nibo bahawe iki kiraka cyo kwicisha, gufungisha abatari bake mwakariya gace.

Nkuko nabo ubwabo babyivugiye mu buhamya batanze mu rukiko imbere y’imbaga y’abaturage mu mujyi wa Gisenyi, Mukashyaka Xaverine n’umugabo we Ngarambe Emmanuel bavuzeko kuva mu mwaka wa 2008 basanzwe bakorana na DMI by’umwihariko General Francis KAGAME ukorera mu biro by’umukuru w’Igihugu, General MUBARAK MUGANGA warushinzwe igisirikare mu Ntara y’iburengerazuba, Colonel VALENS warushinzwe iperereza mu Karere ka Rubavu.

Bimwe mu biraka bagiye bahabwa nkuko babyivugira harimo kujya kuneka umutwe wa FDLR mu duce twa Rutshuru na Kibumba muri Kivu y’amajyarugu, aho bahawe amadorali 800 na General Francis KAGAME bajya gukorera muri utwo duce. Mukashyaka Xaverine yavuzeko muri mission yakoze kandi akabihemberwa harimo gutahukana Lt Col. ITANGAYENDA FREDERIC alias Ninja uyu akaba musaza we mu muryango, akaba kandi yarashoboye kuneka Major Kayitana wa FDLR, umucuruzi w’ibikomoka kuri petrole ukorera i Goma (RDC) witwa NDAYAMBAJE, akaba kandi yarabashije no kubonana na mugore wa Col Munyaruguru bose abatumweho n’inzego z’iperereza za DMI nkuko yakomeje abivuga.

Nyuma y’iyo mikoranire ya Mukashyaka Xaverine n’umugabo we Ngarambe Emmanuel na DMI yamaze igihe kinini ariko bakomezaga kurya ifaranga rya DMI, Mukashyaka yaje gutahurwa bituma agaruka mu Rwanda ari naho bakomereje akazi kuzuyemo ubugome n’ibinyoma batanga amakuru atariyo arinayo yashingiweho na DMI abantu batari bake barafatwa.

Muri uko kwezi kwa kane abantu 16 barashimuswe i Rubavu aribo:

-SEGATWA ROBERT(n’ubu yarabuze),
-SEMAJERI ELIE,
-TWIZERIMANA KIDEGA,
-UWAMAHORO VIRGINIE,
-NTABWOBA J.DAMASCENE,
-UMUBYEYI SHAMSI,
-MUHAWENIMANA FAUSTINE,
-NDASUSANUYE ARPHONSE,
-BUTSITSI ARPHONSE,
-BIZIMUNGU J.BOSCO,
-MANIRAFASHA NORBERT,
-MUTABAZI ALLY,
-HARERIMANA FAZIL,
-MANIRAGUHA GILBERT RWEGO,
-BIZIMANA HASSAN,
-RUHAMANYA JMV.

Aba bose bashinjwaga na Mukashyaka Xaverine n’umugabo we Ngarambe Emmanuel ko bakorana na FDLR bayishakira abayoboke n’imisanzu ariko bose ibyo bikorwa barabihakanye basaba ko barekurwa. General FRANCIS KAGAME n’abagenzi be bamaze kubona ko biyoberanye ko abaregwa batemera icyaha yahise ategeka ko Mukashyaka Xaverine na Ngarambe Emmanuel nabo batabwa muri yombi kugira ngo bazifashijwe mugushinja imbere y’urukiko!

Tariki 24/03/2015 bose bagejejwe imbere y’urukiko rukuru urugereko rwa Musanze bahakana ibyaha baregwa ndetse Mukashyaka n’umugabo we Ngarambe bavugako bategetswe gushinja ibinyoma n’inzego za gisirikare, byateje ikibazo gikomeye bituma ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na BONAVENTURE RUBERWA, BUNYOYE GRACE basaba ko urubanza rwasubikwa rugashyirwa mu gihe kitazwi kuko umwe arwaye, izo mpaka zarangiye urukiko rwimuriye iburanisha kuwa 27/05/2015 aho General FRANCIS KAGAME afatanyije na Supt KAYUMBA INNOCENT(RCS), Supt MUGISHA JAMES (RCS) bashatse uyu Mukashyaka bamusanze kuri gereza ya Kigali PCK bamusaba kwishinja icyaha no gushinja abaregwa ubundi bo bakarekurwa, ibyo nabyo nubwo yabyemeye byazanye ikibazo gikomeye kuko ntabimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bufite. Inzego z’iperereza DMI za General KAGAME FRANCIS zibuze uko zibigenza n’uburyo byazigora gusobanurira Nyakubahwa Président PAUL KAGAME uburyo zagendeye kumakuru atariyo zigafata abantu barengana, zahise zivanga mu mikorere y’ubucamanza zitegeka ko MANIRAGUHA RWEGO, NTABWOBA J.DAMASCENE, NDARUSANUYE ARPHONSE, MUKASHYAKA XAVERINE, NGARAMBE EMMANUEL, MANIRAFASHA NORBERT bafungwa naho abandi bose bararekurwa.

Kugeza ubu kubera igitugu cy’abasirikare no guhisha amakosa yakozwe k’ubufatanye bwa Mukashyaka Xaverine na General Francis Kagame aba bantu babuze ubutabera, aho ntawundi wabatabara uretse Président Paul Kagame, mu itohoza kandi twakoze nuko twamenyeko uwitwa MANIRAFASHA NORBERT wigeze kuba umuyoboke wa FDU INKINGI mu gihe gito, ariwe washingiweho bafunga abavandimwe be kubera ko yigeze kuba mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.

Rapport y’amapaji 102 ya HRW yasohotse tariki 10/10/2017 yagaragaje ko aba bantu barengana kandi ko bakorewe iyicarubozo bagomba kurekurwa.

Leta ya USA Departement yayo ishinzwe ububanyi n’amahanga tariki 23/04/2014 yasabye u Rwanda kurekura Manirafasha Norbert nabagenzi be ntayandi mananiza ariko nubu baracyaborera muri gereza. Mukashyaka Xaverine na Ngarambe bakaba nabo barahawe igihembo cyo gufungwa kuko batumye General FRANCIS KAGAME nabagenzi be bagwa mu mutego w’ikinyoma kuko batari bubashe gusobanurira umukuru w’Igihugu uburyo basesaguye amafaranga ngo bagiye gufata aba FDLR kandi ataribyo. Kugeza ubu tukaba dusaba ko Nyakubahwa Président Paul Kagame yarenganura izi nzirakarengane kuko ibyo twiyumviye mu rubanza biteye isoni k’ubutabera bw’u Rwanda.

NB: Nubwo muri kopi y’urubanza rw’aba banyarwanda uyu Mukashyaka uwo yagiye avugamo amwita General Francis Kagame turatekereza ko yitiranije amazina ahubwo ari General Alexis Kagame.

Umusomyi wa TheRwandan