Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga

Seth Sendashonga

ISCID asbl: Itangazo rigenewe abanyamakuru

Mu kiganiro yahaye abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro tariki ya 9 werurwe2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame, yatunguye abantu benshi ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ibyanditswe n’umushakashatsi w’umufaransa witwa GérardPrunier ku iyicwa rya Seth Sendashonga byose ari ukuri, uwo mushakashatsi akaba yaratangaje ko Sendashonga yicishijwe na Paul Kagame amuziza ko ngo yari yagiranye ibiganiro na bamwe mubakuru b’ingabo za Uganda. Muri iyo nama Perezida Kagame yongeyeho ko Sendashonga yariyarenze icyo yita « umurongo utukura », akaba ngo ntacyo yicuza ku bw’icyo gikorwa cy’ubwicanyi. Nyuma y’iryo jambo ry’akaminuramuhini ryavuzwe na Perezida Paul Kagame, Institut Seth Sendashonga pour l’Education à la Citoyenneté Démocratique (ISCID asbl) irageza ku banyarwandan’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :

  1.  Biratangaje kuba Perezida Kagame agereka kuri Nyakwigendera Seth Sendashonga ibibazobiriho muri iki gihe hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Uganda akavuga ko umuntu umazeimyaka irenga 20 yarishwe abifitemo uruhare. Nta muntu ushyira mu gaciro utabona ko ibyobibazo bituruka ahanini kuri politiki mbi ya leta y’u Rwanda ishaka gucengeza abanetsi n’abicanyi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hagamijwe gucura inkumbi cyangwa kubuzaamahwemo abantu bose bahunze u Rwanda bakiza amagara yabo cyangwa batemera igitugucya FPR Inkotanyi. Nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi abo bakozi boherezwa na leta y’uRwandabagiye bakora muri icyo gihugu ntabwo bitangaje ko leta ya Uganda yafata imyanzuro yokugenzura ku buryo bwimbitse ibintu byose ndetse n’abantu bashobora kubangamiraumutekano w’abaturage bayo cyangwa abahahungiye. Birashoboka ko hari abanyarwandababirenganiramo bazira gukekerwa ubusa ariko inkomoko y’ikibazo ishingiye kuri iriya politiki mbi ya leta y’u Rwanda. Ntaho bihuriye na gato no kuba, muri Werurwe 1998, Nyakwigendera Seth Sendashonga yaraganiriye na bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda, barimo Jenerali Salim Saleh murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
  2. Tuributsa ko mu mwaka w’2013 nabwo uwitwa Faustin Kagame ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa repuburika yari yatangaje ko ikibazo cy’umubano mubi wari hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Tanzaniya nacyo cyaturukaga kuri Nyakwigendera Seth Sendashongango wari waremerewe gutoreza ingabo ze muri icyo gihugu. Ibyo ngo bikaba byari muri gahunda y’ubutegetsi bwa Tanzaniya yo guhirika ubutegetsi bwa FPR hifashishijwe ingabo zakera. Institut Seth Sendashonga yakoze itangazo tariki ya 25 Kamena 2013 nabwo yamaganaicyo kinyoma kuko izo ngabo ntazigeze zibaho. Icyo gihe umubano mubi hagati y’u Rwanda na Tanzaniya waturukaga ku ijambo Perezida Kagame yatangaje avuga ko azatikura uwari Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete, amuhora ko ngo nawe yarenze umurongoutukura ubwo yasabaga leta y’u Rwanda kugirana imishyikirano ya politiki n’abayirwanya barimo umutwe wa FDLR. Muri iryo tangazo twibanze cyane kuri anketi ikomeye twakoze ku iyicwa rya Seth Sendashonga kuko uriya Faustin Kagame yarimo kuyobya uburari ashaka kugereka ubwo bwicanyi ku Batanzaniya no ku Bagande. Intambwe Perezida Kagame yateye yemera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ikwiye gukoza isoni abirirwa bacura ibinyomabagamije guhishira ubwicanyi n’andi marorerwa ubutegetsi bwa FPR bwimakaje. Tuributsa kandi ko Seth Sendashonga yicanywe n’umushoferi warumutwaye, ariwe NyakwigenderaJean Bosco Nkuruyubukeye, naho ku nshuro ya mbere bamuhusha bakaba nabwo barahitanye uwo bari kumwe mu modoka, Nyakwigendera Siméon Nsengiyumva. Uwigamba ko yishe Seth Sendashonga amenye ko urupfu rwa bariya tuvuze hejuru narwo rumwanditse ku gahanga.
  3. Turemeza ko umubonano Seth Sendashonga yagiranye na Jenerali Salim Saleh Caleb Akandwanaho muri Werurwe 1998 utari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Iyo ntumwa yari yoherejwe na Perezida Museveni washakaga kumenya icyakorwa kugirangohabe ubwiyunge hagati y’abari ku butegetsi mu Rwanda n’abandi banyarwanda bahunze igihugu ariko badafite uruhare mu bwicanyi bwabaye mu w’1994. Kuvuga ko uwo mubonanoariwo wabaye impamvu nyamukuru yo kwica Seth Sendashonga ni ikinyoma kuko uretse no kuba nta byemezo byahafatiwe ni ngombwa kwibutsa ko hari hashize imyaka ibiri umugambi wo kumwica waratangiye kugeragezwa. Ku itariki ya 26 Gashyantare 1996 nibwo ku nshuroya mbere umukozi wa Ambassade y’u Rwanda witwa Francis Mugabo yarashe SethSendashonga aramukomeretse ariko ntiyamwica. Ntibyatinze abapolisi ba Kenya baje gufatauwo Francis Mugabo ndetse bamufatana n’imbunda yakoresheje igicumba umwotsi. Icyo gihe leta y’u Rwanda yahisemo gucyura uwo mukozi w’ambassade ajya gukomeza akazi kemu Rwanda aho gushyikirizwa inzego z’ubucamanza za Kenya. Icyo ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko umubonano wabaye muri Werurwe 1998 nta ruhare ufite mu bwicanyi bwateguwe mbere hose. Kwitwaza ko Gérard Prunier yabyanditse mu gitabo cye nugushaka kwerekana ko afite impamvu zamuteye gukora ubwo bwicanyi ariko nk’uko bimazegusobanurwa, umugambi wo kumwica warumaze imyaka irenga ibiri. Ahubwo ibyo uwo mushakashatsi yatangaje bifite ireme ni ibyo yavugiye mu kiganiro mbwirwaruhame cyateguwe na Institut Seth Sendashonga tariki ya 15 Kamena 2013. Yagize ati « PerezidaKagame aho kuba igisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda niwe ubwe wahindutse ikibazo yaba kubahutu yaba no ku batutsi ». Ayo magambo niyo abantu bakwiye kwibazaho muri iki gihe abanyarwanda batakibasha gusohoka ngo bajye guhahira mu bihugu duturanye, cyane cyanemu Burundi no mu Bugande, kandi bizwi ko u Rwanda ubu ari indiri y’inzara imaze kubakarande ku buryo abanyarwanda bayise « Nzaramba ».
  4. Perezida Paul Kagame akwiye gusobanurira neza abanyarwanda uriya murongo utukura areberaho abamubangamiye agomba kwikiza kugirango ababishoboye bawirinde. Muri ikigihe twitegura isabukuru y’imyaka 25 amahano yagwiriye u Rwanda abaye, Institut Seth Sendashonga yateguye ikiganiro cyari kigamije kugaruka kuri ayo mahano no ku bibazo binyuranye bijyana nayo uhereye ku mihango yo kwibuka ituma abantu bafata umwanya wo kujya ku nzibutso bakibuka ababo bakanabasabira. Icyo kiganiro kitaranaba cyamaganiwekure na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), ivuga ko kigamije guhakana iyo jenoside. Icyo kiganiro cyarabaye kandi cyagenze neza. Nta n’umwe mu batanze ibiganiro wavuze ko jenoside y’abatutsi itabayeho, nta n’uwashoboraga kubivuga kuko muri Institut Seth Sendashonga ari ikintu twemera kandi twubaha nta gushidikanya nk’uko n’Umuryangow’Abibumbye wabyemeje. Muri icyo kiganiro ariko havuzwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe n’uruhande rwa FPR ari nayo yatangije intambara kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 ihatanira kugera ku butegetsi. Urwo ruhande narwo rwakoze ubwicanyi, haba mu ntambara ubwayo haba na nyuma yayo. Kuvuga ko abantu baguye muri ubwo bwicanyi bakwiye nabo kwibukwantabwo ari uguhakana jenoside yakorewe abatutsi. Ayo ni amateka y’igihugu yanditse mu bitabo binyuranye kandi yemezwa n’amaraporo menshi tutaretse n’abanyarwanda ubwabobabitangaho ubuhamya. Turasanga ari inshingano zacu nka société civile gushakira abanyarwanda urubuga rwo kuganiraho ibyo bibazo. Niyo nzira nyayo yo guharaniraubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda. Ntabwo gupfukirana abantu bishobora kuba igisubizoku bibazo bafite.

Nyakwigendera Seth Sendashonga yabyirutse arwanya akarengane kakorwaga n’ubutegetsi, bizakumuviramo guhunga. Iyo ntego yo kurwanya akarengane no guharanira uburenganzira bwa buri muturage mu gihugu cye yarayikomeje kugeza igihe yiciwe.

Institut Seth Sendashonga iri muri uwomurongo wo guharanira ukuri n’ uburenganzira bwa buri munyarwanda.

Bikorewe i Buruseli , ku ya 12 Werurwe 2019.

Jean Claude Kabagema
Président wa ISCID asbl
www.iscide.org