Perezida wa komisiyo ku mateka y’ubukoroni bw’Ababirigi yavuze ko Laure Uwase akomeje akazi ke nk’impuguke

Laure Uwase

Nyuma y’aho FPR yibasiye umwari Laure UWASE amaze gutoranywa nk’impuguke mu kanama kihariye ku mateka y’ubukoroni bw’Ababirigi, ikamuharabika, ikamusebya, ikamutuka, ikamujomba ibikwasi, ikamuhimbira ibyaha bidafite ishingiro namba igamije kumwirukanisha, Perezida wa komisiyo yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika ko Laure Uwase akomeje akazi ke nk’impuguke.

Nk’umunyamuryango wo muri Jambo Asbl (bamuzizaga kuba umunyamuryango wa Jambo Asbl) nari narababajwe no kubona ko leta y’u Rwanda, ibinyujije mu nteko nshingamategeko, inteko ubundi yakagombye kuvugira abanyarwanda bose, ishobora guhaguruka ikageregeza mu buryo bw’amafuti adasobanutse, gukorera umwana ukomoka mu Rwanda akarengane nka kariya imuziza gusa kuba ari mw’ishirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abanyarwanda rikaba rinifuza impinduka muri sosiyete yacu.

Ndagirango nshimire mbikuye ku mutima, abanyarwanda bose, batabarika, babarizwa mu Rwanda, mu bubiligi, muri za Amerika, Australia, Canada no mu bindi bihugu byinshi bahagarutse bakanga ko ako karengane gakorwa.

Ubwo icyo kibazo cyivuye mu nzira, nizeye ko izo mbaraga abanyarwanda duhora dukoresha mu guhangana, tuzazishyira hamwe tukareba nk’abanyarwanda ibibazo dukwiye kubaza ababiligi mubyerekeye isenywa rya sosiyete yacu.

Hari ibyo tuzemeranyaho, hari ibyo tutavugaho rumwe, iyi commission yagombye kutubera opportunité yogushaka ngo tubone ibisubizo ku bibazo bimwe biduteranya gutyo bikadufasha kugabanya impaka ku byerekeye ayo mateka.

Ikiganiro cya Perezida wa commission mwacyumva hano hasi:

.

.

Ruhumuza Mbonyumutwa