Perezida w’u Rwanda ari mu ba mbere bahaha cyane mu mahanga.

    Mu ndirimbo Rata Sioni hari aho baririmba ngo…” hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushanya uhasanga inyamibwa” Mu Rwanda rwa Kagame hirya y’ibigaragara uhasanga ibyaboze. Amazu meza atagira amazi, abagore benshi mu butegetsi bakoreshwa, abaminisitiri badashobora no gutaha umushinga wa Minisiteri yabo; abacamanza baca izo bandikiwe; abanyeshuri biga bakarangiza badashobora kwandika ibaruwa isaba akazi; Inteko ishinga amategeko ikora nk’ishuri aho mwarimu yigisha bose bakikiriza; abaturage bahatirwa kwemera ibyiza bagezwaho n’iyo byaba bibabangamiye, urubyiruko rwatojwe kwibera intore aho kwibera intiti ngo rwamagane amabi arukorerwa; abaturage baririmba ubuziraherezo umwami wabamanukiye ngo azabageze mu cyerecyezo cya Singapour ( ariko se ko ari ukudashishoza icyo cyerecyezo kizagerwaho ryari? Dore hasigaye imyaka iri munsi y’itanu ngo 2020 yinjiremo. None se uriya Muhima, Convention Center, ikibuga cy’indege mu Bugesera, ibibuga by’imikino mpuzamahanga muri buri Ntara… umuntu ahiniye aha byo bizaba byuzuye?

    Bati rero 3,700,000 byasabye ko Itegeko Nshinga rihinduka ngo umukiza arangize kurema no guha umwuka ibihangano bye, Nyamara aba baturage bashukwa n’abayobozi bakishyira mu kagozi k’ubuyobozi budafite igihe buzarangirira, aba baturage ni bo bazasubira inyuma bagashushubikanya ababibategetse igihe nikigera.

    Biratangaje kumva umudepite agera aho asenga Perezida wa Repubulika. Iyo bigeze kuri uru rwego ikiba gisigaye ni ukwibaza niba  iyo Repubulika bose biyitirira iba ikigifite ireme rya Repubulika koko? Umuntu akongera akibaza niba uyu bita umudepite akwiye kubyitwa?

    Niba koko Repubulika ari ” ikintu cya bose”, ibiri mu Rwanda byo si Repubulika. Ingero zibihamya zo ni nyinshi. Umugabo witwa Ntawukuriryayo Jean Damascene we yarabirangije ati u Rwanda ni Company , Kagame akayibera PDG. Iyo bigeze ku rwego rw’imyumvire nk’iyi, kandi bivugwa n’umuntu wahoze ari numero ya kabiri mu gihugu, bisobanura icyo bisobanuye, Ni ukuvuga ko gutekereza u Rwanda nk’igihugu kigenga kirimo abaturage bafite uburenganzira, ibyo biba bivuyeho umuntu akumva igihugu kigizwe n’abashoye imari bagomba kugabana inyungu, umuturage akibagirana, Umuyobozi Mukuru wa Company akaba ari we ugena ibikorwa byose, Ibi kandi ni byo bikorwa mu Rwanda. Nta muyobozi n’umwe ushobora kugena igikorwa mu buyobozi bwe atabiherewe uburenganzira, Aha Ntawukuriryayo na ho arahazi kuko igihe yasuraga, akiri Minisitiri niba ntibeshya w’ubuzima,  yagaraje ko ashaka ko serivisi zatangwa mu buryo busukuye, akajya ajya gusura ibikorerwa mu bigo bimwe na bimwe, kugira ngo arebe uko serivisi zitangwa, aza kwisanga abangamiye PDG kuko ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kugenzura. Abandi bose bashinzwe kumvira no gukurikiza amabwiriza ye nubwo yaba ari amarangamutima, Ikindi kandi yagombaga kwibuka ni uko PDG atajya yihanganira umuntu ushobora kumujya mu zuba akamukingiriza. Iki ni ikintu ababa mu Rwanda bagomba kwitwararika bakamenya ko nubwo bamwongeza manda zidashira bazaba bishyize mu icuraburindi rizahoraho iteka. Uyu PDG ntajya yihanganira umuntu ushobora kuvugwa mbere ye. Iyi rero ikaba ari indwara igeza ibihugu byinshi ku gitugu kidashira. Gusa abanyarwanda bazaba babigizemo uruhare, ariko cyane cyane abari mu buyobozi muri iki gihe. Ni nde se uyobewe ko Gisa Rwigema ari yo mpamvu PDG yamuzimangatanyije mu mateka y’intambara barwanye bose kandi nyiri ukuyitegura ari uyu Rwigema. Ariko muzashishoze nimwumva izina rye hari na rimwe PDG bimucika akarivuga muzamenye ko mbabeshya, Kuri iyi ngingo urutonde ni rurerure rurimo n’abandi bayobozi ba FPR bishwe cyangwa ubu bicajwe ku dutebe. Imvano ikaba ari uko PDG abikanga kuba bagaragara mbere ye. Hari n’abakibaza impamvu Karenzi Karake atakiriwe n’abantu bangana n’abaraye amajoro imbere y’Ambasadi y’Abongereza, igisubizo ni iki: ntabwo byari gushimisha PDG ko umukozi we, kabone n’iyo yaba afunguwe nk’intwari ighugu cyahatiwe gutangaho akayabo k’ingwate, yakirwa ku rwego rusa nk’urwa PDG. Ibi rwose abipfa n’abantu bose, iyi ni indwara ye y’umwihariko, ntajya na rimwe yumva ko hari umuntu wavugwa mu buryo bwa gitwari atari we. Banyarwannda rero mubimenye, n’iyo mwakora byiza bimeze bite mujye mumenya kubyitirira PDG.

    Ikibazo rero gikomeye gikomoka muri iyi myumvire: ni gute igihugu cyatera imbere ibikozwe byose byitirirwa umuntu umwe? Wasobanura ute ko Perezida wa Repubulika ataha udushinga twose tuba mu gihugu nk’aho nta ba Minisitiri, abayobozi b’ibigo igihugu gifite? Wasobanura ute ko ibikorwa bitegurwa hanze y’u Rwanda Perezida agomba kubigaragaramo byose, kabone n’iyo byaba ari ibintu biciriritse nko kujya gusobanurira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, cyangwa se za Koleji, jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994? Wakwiyumvisha gute ko biba ngombwa ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine kigira ibyo bita Rwanda Day, kandi buri gihe bikabera mu mahanga ya kure, hamaze gushorwa mo imari itagira ingano? U Rwanda se ni cyo gihugu cyonyine gifite abaturage bacyo baba hanze, dore ko n’iyo Rwanda Day hari abayihezwamo? Kuki se iyi Rwanda Day idategurwa imbere mu Gihugu ahubwo ngo itumirwemo abanyamahanga baze kureba u Rwanda, bityo barumenye banarusIgire ku madovize, ubu yabaye ingume mu rwa Gasabo? Na we mbwira ukuntu PDG n’abamugaragiye bafata indege bakajya ngo gusengera muri Amerika, nk’aho mu Rwanda nta nsengero zihaba, batitaye na busa ku mafaranga atagaguzwa nta nyungu n’imwe umuturage abitezemo kandi ari we wa mbere ubazwa imisoro?. Bambe ngo PDG, ngo iyo afashe indege n’abantu batagira ingano bamujya inyuma, ngo aba yagiye guhaha. Ese yigeze akora imibare ngo arebe umutungo utikira muri aya makinamico y’ingendo, ngo agereranye n’inyungu bizanira u Rwanda? Nimumbwire inyungu iri he gusura abanyeshuri mu Bwongereza cyangwa muri Amerika, ngo ubabwire jenoside yo mu Rwanda muri 1994? Ni iyihe nyungu ABANYARWANDA  bavanye mu rugendo PDG n’abamuriraho yagiriye muri Canada, muri Rwanda Day yahabereye igihe n’abayijemo bari babuze n’aho ibera? Ni izihe nyungu igihugu kigira iyo Perezida wacyo afashe indege akajya mu kindi gihugu akahava atabonanye n’Umukuru w’icyo gihugu? Niba mbeshya muzabare inshuro PDG aje muri Amerika munambwire inshuro yakiriwe na Perezida Obama. Nta n’imwe, yewe habe ngo na Guverineri wa Leta asuye ngo aramwakira. Ubu se iyi ni yo mihahire! Ndumva ngo no mu minsi mike tumwitegure ngo  yaje kongera gusengera hano muri Amerika, Ariko se amasengesho avugiwe muri Amerika arusha uburemere avugiwe muri St Michel cyangwa kwa Gitwaza?

    Ibi byose twavuze tunenga biragaragaza ko u Rwanda rugifite ibibazo by’ubuyobozi, rukiri mw’icuraburindi rya gihake na gikolonize by’ubundi buryo; ko kandi abanyarwanda basabwa gukanguka bagaharanira uburenganzira bwabo, batitaye ku mabwire y’abashyizweho ngo babacunge kugira ngo bahe umugisha ibikorwa bibakandamiza, nta nyungu yindi bategereje.

    Igihe kirageze ngo abanyarwanda bumve ko ibyo bifuza ko bihinduka batangira bakabigira mo uruhare, badategereje ko hari uzava hanze ngo abibakorere. Amashyaka n’ayandi mashyirahamwe niyunge ingufu zayo hamwe maze atekereze umugambi uhamye wo gutabara abanyarwanda n’Igihugu muri rusange. Ibikorwa by’ubufatanye mu banyarwanda bifuza impinduka nziza ku gihugu nibishyigikirwe, maze abayobozi b’amashyaka n’amashyirahamwe bitoremo ubuyobozi bwatekereza neza icyerecyezo cy’igihugu, kuko aho kigeze ubu biragenda birushaho gutera ubwoba.

    Nta gushidikanya ko bizagerwaho, ariko rero igihe ni iki.

    Kuri uyu mushumi PDG aravugishwa mu ndimi, ibi na byo ni ” hirya y’ibigaragara tuhasanga…”

    Emmanuel Senga.