Philippe Basabose yasobanuye ibaruwa abacitse kw’icumu 28 bandikiye Kagame

Abanyarwanda 28 bacitse kw’icumu rya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994 bandikiye ibaruwa Perezida Paul Kagame bamushyikiriza impungenge bafite ku macakubiri bavuga y’uko ariho arabibwa mu barokotse jenoside.

Muri iyo baruwa bagaragazamo ko imvugo ikoreshwa na bamwe baba bavuga ko barengera inyungu z’abacitse kw’icumu ariko bakarega bamwe muri bo ubufatanacyaha muri icyo cyaha ndegakamere cyabakorewe. 

Muri iyo baruwa yabo bavuga ngo abakorewe jenoside n’abo yahigaga babaye barizize jenoside yaba ihinduye isura. 

BBC yashatse kumenya icyatumye bandika iyo baruwa, umunyamakuru Prudent Nsengiyumva avugana na Philippe Basabose umwe muri abo 28.

Ni umwarimu muri kaminuza ya Memorial muri Canada.