Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR!

Philippe Mpayimana

Ubutumwa ku rubyiruko rw’abanyarwanda muri rusange n’abatuye mu mahanga by’umwihariko, Igihe Ishyirahamwe Jambo ryitwa ko ryibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 28/04/2018

Banyarwanda,

Ndashima intambwe urubyiruko rw’abanyarwanda batuye mu mahanga bamaze gutera biyemeza kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gusa, byaba byiza kurushaho ubutaha bashoboye kwifatanya n’umuryango ibuka uhagarariye abacitse ku icumu nk’uko na leta y’uRwanda yifatanya nawo muri uko kwibuka.

Cyakoze mbabajwe cyane no kuba uko kwibuka bakubangikanya n’ibindi bitekerezo bibangamiye ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ndamagana rero nivuye inyuma uburyo bwo gucacagagura amateka duhuriyeho mo ibice bituzuzanya kandi ayo mateka ahuriye ku ngaruka mbi imwe rukumbi ari yo jenoside yakorewe abatutsi, uretse uwashaka kubihakana cyangwa kubipfobya.

Amateka ntabwo ari ikusanyirizo ry’ibikorwa n’ibitekerezo, ni uruhererekane rw’impamvu n’ingaruka z’ibikorwa n’ibitekerezo. Nta shingiro rero ryo gutandukanya iyicwa ry’abanyapolitiki mu Rwanda cyangwa iyicwa ry’abanyarwanda ku mpamvu z’intambara n’iyo jenoside yakorerwaga abatutsi nyir’izina. Ndetse n’abagiye babuzwa ubuzima n’ibikorwa bya gisilikare byo gucyura impunzi nta mpamvu yo kubyita ko byakorewe «abahutu». Nta munyarwanda ukwiye kwiyumvamo iryo yihimurana rondakoko. Cyane ko nta n’inkomoko y’abahutu izwi mu Rwanda, hazwi amoko menshi arangwa n’uturere gakondo tunyuranye batuye, ari nako bahuriye ku bunyarwanda.

Ndagirango menyeshe abirirwa baririmba ubuhutu bose ko binyuranyije n’intego za repubulika. Kuba ishyirahamwe Jambo ryiyita ko rivugira abahutu, ni kwa kwibeshya kw’abakera bo muri 59 na 94 kugarutse. Ntabwo inyungu za politiki zigomba kuguranwa amakimbirane y’amoko. Ngo barashaka ko twese twiyumvamo ubucikacumu, ni kwa kundi Tewodori Sindikubwabo yakanguriye abantu ngo bose kwica birabareba. Biyemeje gutandukira berekeza mu iterabwoba kuko iyi nzira ibangamiye amahoro n’ubwiyunge mu gihugu cyacu. Bakwiye kwisubiraho.

Icyo nifuje gutangaho umusanzu mu kubaka uRwanda ni ugukangurira buri wese kwishimira ubunyarwanda bwe kuruta kwironda. Ntabwo amakosa ya kera akwiye gusubirwamo cg gushakirwa inyoroshyo. Icyaciyemo kabiri abanyarwanda ni ubukoloni si ikindi, aho kwitana bamwana. Twamagane amacakubiri ashakira amakosa ya bamwe ku bandi. Dutsure ubutandukane bw’imico aho guhora abantu binjizwa mu bigare by’abiyita nyamwinshi bagamije kumara abandi

Cyakoze rero mu gihe hakomeje kuvugwa ko hari abanyarwanda bashavujwe n’uko Leta itabazirikana mu gahinda batewe no kubura ababo kandi ari abere mu gihe cy’intambara yabohoraga uRwanda n’ibihe byo gucyura impunzi, nasaba ko bashyirwa ku rutonde rw’abitangiye abandi nk’uko buri kwezi kwa kabiri twibuka intwari. Mu gihe abayoboraga ingabo za FPR Inkotanyi babyemera bamaze kubisobanurirwa mu nzira ziboneye, nta yindi mpamvu yo gusigana mu maganya yakongera kurangwa mu bana b’uRwanda.

Murakoze

Philippe Mpayimana

Loading...

3 COMMENTS

  1. Ariko uranyumvira iyi njiji ngo Mpayimana umuhutu urushwa ubwenge n’inda ye koko ngo aradukina kumubyimba! Uyu munyanda nini yaba azi uburyo umututsi n’umuhutu bafashwe murwanda kurubu? Ntamugayo ariko uba umaze guhaga inkoko z’iburayi ntuziko bene gahutu babaye mayibobo mumigi yose yurwanda kandi atari uko babuze ubwenge bwomwishuli ngo wenda babe bakwiga nkabandi bana babatutsi batsindagirwa mwishuli kungufu batanarishaka.mumbabarire kuvuga nabi uyu mugabo arankomerekeje ,twe twagizwe incike na FPR nitwe tuzi agahinda kacu, ikindi akwiye kumenya nuko inkotanyi yiringiye ntarundi rukundo zimufitiye namba, twe twagize amahirwe yo kwigana nabana babatutsi bahoraga babigisha ko badakwiye gushyingiranwa n’umuhutu ibyo byavugirwaga muri AERG bavayo bakivamo Imana ikaba irabatweretse ityo.agahinda karanyishe rwose

LEAVE A REPLY