Philippe Mpayimana arasaka FDU-Inkingi na FDLR ngo kumanika amaboko!!

Philippe Mpayimana

Kuri uyu wa mbere ukwakira 2019 turibuka ku nshuro ya 29 ishozwa ry’intambara ya FPR inkotanyi mu 1990 ubwo leta yayoborwaga na Habyarimana Yuvenali yaregwaga gukumira abanyarwanda b’impunzi kugaruka mu gihugu cyabo no kudasaranganya ubutegetsi mu nzira ya demokarasi . Ubufransa ni cyo gihugu cyatabaye iyo leta kigakomeza kugira uruhare ngo hasinywe amasezerano y’amahoro (Arusha 04/08/1993), ndetse kikanayigoboka igihe intambara yari yubuye yahindutsemo jenoside yakorerwaga abatutsi. Abarwaniriraga iyo leta yari ishingiye ku ishyaka MRND bashoboye komokera muri Zayire nta nkomyi, abenshi bakingirwa ikibaba kugeza babonye ubuhungiro mu Bufransa aho inkiko zitseta ibirenge mu kubakurikirana. Abafitanye isano n’izo ngabo zari iza Habyarimana baje kurema umutwe wa gisilikare witwa FDLR, naho abatsimbaraye ku bisisigisigi by’iyo leta n’ibitekerezo byayo biremamo umutwe bise uwa politiki ariwo FDU Inkingi bashyira imbere madame Ingabire Victoire Umuhoza. Imikorere ya byombi ni ugukomeza  «urugamba» nk’uko babyivugira ; iyi ikaba ari yo mpamvu ubutegetsi buriho iki gihe mu Rwanda bwimye uburenganzira iryo shyaka.

Kuri iriya tariki ya 1 ukwakira 1990 nibwo ninjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu ORinfor. Ntacyo ntabonye mu buryo imibanire y’abanyarwanda yaje guhindukamo kumarana. Kugeza n’uyu munsi nta kintu na kimwe mu byaranze amateka y’uRwanda ntateyeho ijisho ryanjye musesenguzi. Niyo mpamvu nifuza kuvugira ku karubanda ibyo nakunze kwandika, kugirango igihugu cyacu gitere indi ntambwe igana ubutungane. 

Ibibazo bikomeye dufite ni uko intambara yashojwe muri 1990 igikomeza, abiyita ngo barahangana na FPR bakeka ko ari demokarasi barimo kandi ari intambara ikomeje. Abantu benshi bakomeje kwamburwa ubuzima bikitiriwa guhohotera abanyapolitiki. Abenshi barishora mu nzira z’intambara bibwira ko ari uburwanashyaka. 

Ntabwo nabyita ubwicanyi nk’uko ababigwamo babibona, ahubwo nabyita ubushyamirane bwa gisilikare. Niyo mpamvu nsaba abanyarwanda bakomeje gutsimbarara ku ikoreshambaraga n’ukutava ku izima ko bamanika amaboko, bakemera ko batsinzwe, ikiri FDLR na FDU Inkingi bigaseswa nk’uko ExFAR na MRND byasheshwe. Ikitwa kurwanisha irengerabwoko hutu kigasimbuzwa n’inyungu rusange. Aha niho nsaba leta y’Ubufransa kugira inama ihamye abo yahoze ifasha, bakamanika amaboko, bagafasha intwaro n’amakakama hasi, ubundi hagasinywa amasezerano yo kurangiza intambara. 

Nyuma y’aho ni bwo na FPR izasabwa kwinegura, ikicuza abanyarwanda baguye mu mirwano bitagombaga, atari abicanyi, atari n’interahamwe, dore ko kiri mu bibazo biheza impunzi imahanga.

Nyuma y’aho nibwo abakora politiki bazashobora gutangaza inzira zinyuranye zo kubaka igihugu, ubwisanzure n’amahoro bigashoboka . Nyuma y’aho, nibwo umuntu wese uzavutswa ubuzima azatabarwa; nyuma y’aha nibwo abanyarwanda bakwiriye amahugu bazatahuka nta rwinkekwe, abandi bagasabanira mu mahanga batuye. Nyuma y’aha niho guhatanira imyanya mu buyobozi bw’igihugu bitazitwa kurwanya leta, kuko imitwe y’abarwanyi izaba itakiriho, hasigaye gusa ingabo z’igihugu zirinda ubusugire bwacyo. 

Murakoze