Philippe Mpayimana ibyo gushinga ishyaka yabihagaritse!

Philippe Mpayimana

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yatangaje ko yahisemo gusesa umushinga w’Ishyaka riharanira Iterambere ry’Abanyarwanda, PPDR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) ahitamo gukomeza ibikorwa nk’umunyapolitiki wigenga.

Mu ibaruwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019, uyu mugabo yashyize mu majwi cyane ikibazo cy’imisanzu yagombaga kuva mu barwanashyaka, ariko baza kugaragaza ko batiteguye kuyitanga.