Philippe Mpayimana ushaka kuyobora u Rwanda yavuganye n’abanyamakuru

Mu gihe kugendera kuri moto uri kandida Perezida mu Rwanda ari igitangaza, mu bufaransa ni ibisanzwe

Umunyarwanda Mpayimana Philippe amaze gutangaza ku mugaragaro ko yiteguye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri uyu mwaka.

Mpayimana avuga ko yifuza ko politiki itaba iy’abantu bamwe kandi ntiyumvikane nk’ahantu habera uburiganya.Mpayimana avuga ko ata masezerano yagiranye na FPRMpayimana avuga ko ata masezerano yagiranye na FPR

Mu byo yavuze ko bimushishikaje, ku isonga yavuze ikibazo cyo kubonera akazi Abanyarwanda benshi batagafite.

Mpayimana Philippe yabwiye abanyamakuru ko aje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, avuga ko mu mashyaka yose atabonyemo iryamufasha kugaragaza imigambi afitiye igihugu.

Yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bange kubaho batagira akazi kuko we asanga basa n’abamaze kubyemera.

Yemerewe byoroshe

Mpayimana Philippe ngo naho yemera Prezida Kagame, hari ingingo zimwe na zimwe atabona kimwe na we
Mpayimana Philippe ngo naho yemera Prezida Kagame, hari ingingo zimwe na zimwe atabona kimwe na we

Philippe Mpayimana aje mu Rwanda nyuma y’aho Padiri Nahimana Thomas na we wavuze ko yifuza kwiyamamaza yangiwe kwinjira mu gihugu inshuro 2.

Hari abavuze ko kuba uyu Mpayimana yemerewe byoroshye byaba byaratewe n’amasezerano yaba yaragiranye n’ubutegetsi.

Gusa ibi yabiteye utwatsi, ashimangira ko nta masezerano yagiranye na Presida Kagame cyangwa se ishyaka rye rya FPR.

Uyu mugabo yavuze ko yemera Perezida Kagame, ndetse ko amufata nk’ikitegererezo mu byemezo bimwe na bimwe agenda afata.

Abajijwe n’abanyamakuru impamvu agiye kwiyamamaza ahanganye n’uwo yemera, Mpayimana yavuze ko nubwo amwemera hari ingingo zimwe na zimwe atabona kimwe na we.

Umunyepolitike utari azwi

Mpayimana Philippe w’imyaka 46 yari amaze imyaka 14 mu gihugu cy’Ubufransa aje kwiyamamariza kuyobora igihugu atari azwi cyane.

Uretse kuba yarabaye umunyamakuru kuri televiziyo y’igihugu mu gihe kitarenze imyaka 2 mbere yo guhungira muri Congo mu mwaka wa 1994, nta handi yamenyekanye mu mirimo ya Leta.

Ku nshuro ye ya mbere yagaragaye mu ruhame, Mpayimana yigaragaje nk’udafite amikoro menshi kuko yaje ku ipikipiki.

Haracyari kare kumenya niba uyu mugabo azemererwa kwiyamamaza kuko Komisiyo y’amatora itaratangaza itariki yo kwigaragaza kw’abifuza kwiyamamaza.

Gusa zimwe mu nzitizi zatangiye kwigaragaza, hari ibinyamakuru byatangiye kwandika ko zimwe mu mvugo ze zipfobya jenoside.

Ku nshuro ye ya mbere yagaragaye mu ruhame, Mpayimana yaje ku ipikipiki
Ku nshuro ye ya mbere yagaragaye mu ruhame, Mpayimana yaje ku ipikipiki

Ariko Mpayimana we avuga ko ababimurega bakwiye kubitangira ibimenyetso kandi ko yiteguye kuba yabiburana mu gihe hagira ubimubaza mu rubanza.

Uretse uyu Mpayimana Phillippe na Padiri Nahimana bitangaje ko biteguye guhangana mu matora na Paul Kagame, nta shyaka cyangwa undi muntu imbere mu gihugu wari wagaragaza igitekerezo nk’iki.

Amatora y’umukuru w’uRwanda ateganijwe mu ntangiro z’ukwezi kwa 8 muri uyu mwaka.

Agiye kuba hamaze guhindurwa itegekonshinga ryabuzaga Paul Kagame kwiyamamaza ku nshuro ya 3.

Gusa nyuma y’icyavuzwe ko ari ibyufuzo by’Abanyarwanda, iri tegeko ryarahinduwe, Perezida Kagame akaba yemererwa na ryo kuba yakongera kwiyamamaza kugeza nibura mu mwaka wa 2034.

BBC Gahuza Miryango