Pierre Buyoya yatorewe kuba intumwa nkuru y’Afurika yunze ubumwe muri Mali na Sahara

Uwahoze ari Perezida w’igihugu cy’Uburundi Pierre Buyoya ejo kuwa Kane niwe watorewe kuba intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Mali ndetse na Sahara, umwanya yashyizweho na Perezida w’uyu muryango Nkosazan Dlamini-Zuma nkuko La Jeune Afrique ibitangaza.

Iyi ntumwa yatorewe guhagararira Mali nyuma y’uko umuryango wa Afurika yunze ubumwe(UA)uzaba wamaze gufungura ibiro i Bamako muri Mali,ubutumwa bwambere izaba ifite ngo ni ubwo gushyira imbaraga muri gahunda yo kugarura amahoro mu majyaruguru y’iki gihugu .

Ubwo yatangizaga inama hamwe n’akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuwa Gatatatu i Addis Abeba Dlamini-Zuma yari yatangaje ko ari bushyireho intumwa nkuru ihagarariye uyu muryango muri Mali no muri Sahara.

Mu nama yateranye kuwa Gatatu haganiriwe ku ngamba zafatwa kugirango ikibazo cy’ intambara iri mumajyaruguru ya Mali gikemuke ,aho hatanzwe igitekerezo cyo kongera gushyiraho ubuyobozi muri aka gace.

Ibi byaganiriweho bikaba bizashyikirizwa Inama y’umutekano ya Loni kugirango igire icyo ibivugaho kuko hanateganywa koherezwayo ingabo zizajyayo kubungabunga amahoro .

Pierre Buyoya watorewe kuba Intumwa nkuru y’uyu muryango muri Mali no muri Sahara afite imyaka 63,akaba yarabaye Perezida w’Uburundi kuva mu mwaka wa 1987 kugeza muri 1993 no kuva mu 1996 kugera mu 2003.

Umutoni Laetitia

Umuryango.com