Pierre Damien Habumuremyi na Louise Mushikiwabo bemeza ko Karegeya yagombaga kwicwa!

Kuva Colonel Patrick Karegeya yakwicwa mu minsi y’ubunani yiciwe muri Afrika y’Epfo hakomeje kuvugwa byinshi ku rupfu rwe haba mu badafite aho babogamiye, abarwanya Leta y’u Rwanda, ndetse n’abashyigikiye cyangwa abayobozi ba Leta ya Kigali.

Uretse ubutumwa bw’akababaro bwoherejwe na bamwe mu bantu ku giti cyabo cyangwa amashyaka n’amashyirahamwe atavuga rumwe na Leta ya Kigali, hari abanyarwanda benshi berekanye ko bafite akababaro, umujinya ndetse n’ubwoba bwinshi, si ibyo gusa kuko hari benshi basa nk’aho bifashe batagaragaza ibikorwa byabo bya politiki cyangwa bajyaga bavugira Leta ya Kigali babona amazi yarenze ikombe.

Ku rundi ruhande hari bamwe mu banyarwanda batatinye kuvuga ko Col Karegeya yarwishigishiye akaba arusomye, ibi babikura kukuvuga ko abamuhitanye bakorera inzego n’ubundi yayoboye kera kandi zagize uruhare mu bwicanyi butandukanye bwibasiye abanyarwanda benshi. Ikindi bavuga ngo n’uko atashyize hanze amabanga yose yari azi kuri FPR n’ubutegetsi bwayo bityo ngo abanyarwanda bameye ukuri. Hari n’abageze aho bavuga ko urupfu rwe rushobora kuvamo ikintu cyiza babikuye ku buryo rwavuzwe cyane bikaba byatuma amahanga yikubita agashyi akabuza Leta ya Kagame gukomeza guhohotera abayarwanda.

RugasaguhungaKu rundi ruhande abagize Leta ya Kigali bo bakomeje kugaragaza ko imitima yabo ari amabuye ibyo bakabigerekaho n’ubushotoranyi budasize agashinyaguro n’agasuzuguro. Urugero ni urwa Louise Mushikiwabo,Ministre w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, akoresheje twitter wabwiye abana ba Karegeya ko Col Karegeya yari umwanzi w’u Rwanda, urupfu rwe nta mpuhwe ruteye ndetse yakomeje kwibasira Nyakwigendera Karegeya mu kiganiro yahaye Contact FM ku ya 6 Mutarama 2014 avuga ko yari umuntu mubi cyane wagambaniye igihugu Leta y’u Rwanda ikaba yagombaga kumurwanya.

Si we gusa kuko n’uwitwa Yvette Rugasaguhunga akoresheje twitter nawe yabwiye abana ko kuba uwapfuye ari umubyeyi wabo bitahanagura ibyaha bye kandi ko ngo igihe kitararenga ngo abo bana bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, Yvette yongeyeho ko atigeze akumbura President Habyalimana na Bin Laden bityo ngo atazanakumbura Karegeya.

Ministre w’intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi we yahise agaragaza ko ari umurera ntiyirwa ahisha ahubwo avuga uko bimeze.

habumuremyiAkoreshe urubuga rwa Twitter yagize ati: ” ntabwo wahemukira abaturage n’igihugu cyabo cyakugize umugabo, igihe cyose bizakugiraho ingaruka.”

None se ko Colonel Karegeya urupfu rwe ngo rugikorwaho iperereza nk’uko bivugwa, Bwana Habumuremyi akaba atwibwiriye ko Col Karegeya azize ko yahemukiye igihugu n’abanyarwanda, aho aduhishe ni hehe?

Hari amakuru yakwirakwijwe ko Colonel Karegeya ngo yateguraga igitero simusiga ku Rwanda cyo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Kagame  afatanije n’ibihugu by’abaturanyi, ibyo ngo bikaba ari byo byatumye yicwa huti huti.

Ese aya makuru akwirakwizwa n’abari mu kwaha k’ubutegetsi bwa Kigali aho si uburyo bwo gutangira kwisobanura ku rupfu rwa Karegeya mu gihe iperereza ryatunga agatoki Leta y’u Rwanda?

Tubitege amaso!

Marc Matabaro

The Rwandan