Pierre Damien Habumuremyi yangiwe n’urukiko kuburana yidegembya!

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu akurikiranyweho.

Ku wa 16 Nyakanga nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, abwira umucamanza ko atemera ibyaha bibiri aregwa aribyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Yari yaburanye asaba kurekurwa hanyuma agakoresha ayo mahirwe mu gushaka ubwishyu bw’abo abereyemo amadeni.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo wagombaga gusomwa kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya saa kumi. Dr Habumuremyi ntabwo yari mu rukiko.

Urukiko rwavuze ko aramutse arekuwe akaburana ari hanze, ashobora kubangamira iperereza rigikomeje, kandi ko nk’umuntu umenyereye inzego z’ubuyobozi, byamworohera gusibanganya ibimenyetso.

Ubwo yaburanaga, yavuze ko ari umuntu wagiriwe icyizere agashyirwa mu buyobozi, bityo kurekurwa kwe bidakwiye gutera impungenge. Urukiko rwavuze ko icyo cyizere yagikoresheje nabi ubwo yakoraga ibi byaha ku buryo atari umuntu wakwizerwa n’urukiko ubu.

Umucamanza yavuze ko ibyaha akurikiranyweho, hari impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa kuko uhamwe nabyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri. Yavuze kandi ko we ubwe yemera ko yatanze sheki azi neza ko nta mafaranga ari kuri konti, ndetse ko n’ubushinjacyaha bwabigaragaje.

Mu iburanisha riherutse, Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Habumuremyi nka Perezida n’uhagarariye Kaminuza ya Christian University of Rwanda, hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw bumaze kuregerwa. Zirimo sheki zari mu mazina ya kaminuza zasinyweho na Habumuremyi n’izindi ziri mu mazina bwite ya Dr Habumuremyi.

Bwavuze kandi ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 17,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Dr Habumuremyi yahawe umwanya ngo yiregure, avuga ko ibyo aregwa byose atari byo kuko amafaranga yose aregwa atigeze ajya mu mufuka we cyangwa se mu muryango we ahubwo yari agamije ko Christian University of Rwanda itanga uburezi. Ndetse ko ibyo bikoresho bitagurwaga ngo bijye mu muryango we.

Yemereye urukiko ko yatanze sheki ariko ko zitari zigamije ko abantu bajya kubikuza amafaranga ahubwo ko zari izibaha icyizere cy’uko bazishyurwa.

Dr Habumuremyi yabwiye urukiko ko adahakana ko abo bagiranye amasezerano bagomba kwishyurwa, bityo kuba bagomba kwishyurwa, hari aho ubwishyu bugomba guturuka binyuze mu kugurisha imigabane ya kaminuza.

Yavuze ko iyi kaminuza ifite aho yatanze ingwate muri banki, ubu ko umwenda isigayemo ari muto ugereranyije n’agaciro k’iyo ngwate. Ngo usibye amasezerano y’abashaka kugura imigabane, kaminuza yafashe icyemezo cyo kuvugana n’iyo banki, iyo ngwate ikagurishwa, igice gisigaye cyo kwishyura banki kikishyurwa, asigaye akishyurwa aba bantu.

Yabwiye umucamanza ko ibyo byashoboka mu gihe yaba adafunzwe, bityo mu gihe yaba afunzwe, nta myanzuro y’Inama y’Ubutegetsi yabaho. Ngo urukiko rumurekuye, ubwishyu aho bwaturuka haboneka. Yavuze ko niba ari ugukomeza gukurikiranwa, yazakurikiranwa ari hanze.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020.