PLATEFORME-P5 IRIFULIZA ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’U RWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018

Banyarwanda banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,

Mw’izina ry’abarwanashaka ba P5 no mw’izina ryanjye bwite, mbifulije
Umwaka mushya muhire wa 2018.
Uzatubere twese umwaka wo kwipakurura ingoma y’igitugu kugira ngo buri
munyarwanda yishyire yizane, abone ubwinyagambuliro mu gihugu cye, abone
urubuga rwo kuvuga icyo atekereza; Umuhinzi atungwe n’isambu ye
n’umusaruro we; Umukozi atungwe n’umurimo we; Umunyamwuga n’Umucuruzi
bakoreshe inyungu zabo uko babyumva; Umwarimu n’Abarezi bose bahabwe
agaciro n’uburyo bwo gutegura urwanda rw’ejo; Umunyeshuli abone
ubushobozi bwo gutegura ubuzima bwe no kuzagira uruhare mu Rwanda
rw’ejo; Abasikikari n’Abapolisi bumve ko bashinzwe kurinda umutekano
w’abaturage; Abacamanza bamenye ko bafite inshingano y’Ubutabera no
kurenganura Rubanda; Umunyarwanda wese abone uburenganzira bwo kwitorera
abayobozi barengera inyungu ze no kwiyamamariza umwanya w’ubutegetsi
abona afitiye ubushobozi; Umuntu wese aryame asinzire afite umutekano
n’Amahoro ntawe umuziza ubwoko bwe, inkomoko ye cyanga icyo yigeze kuba,
cyanga ishyaka abamo n’ibitekerezo yemera.

Umwaka wa 2017 udusigiye Inkovu zitari Imanzi. Umunyarwanda yavukijwe
uburenganzira bwe, abantu barafungwa ubutitsa bazira ibitekerezo byabo.
Abantu baraburirwa irengero abandi bakicwa umusubirizo ku manwa y’ihangu
ariko za nzego zivuga ko zifite amatwi n’ijisho hose ntizihoshe ubugizi
bwa nabi. Prezida Kagame arahamagalira kumara abantu mu gihugu
n’impunzi, abamwumva bagakoma amashyi ndetse n’abavuga ko bihaye Imana;
Umuturage ararandulirwa imyaka agacuzwa utwe agafungwa kuko avanye mu
murima we icyo ararira; uwiyubakiye inzu igasenywa cyanga igatezwa
cyamunara ku maherere ngo ntiyatanze ruswa cyanga umusanzu w’Icyama
cyaga ngo yanze kuyoboka FPR; Gihake, ikiboko n’ubucakara byagarutse mu
Rwanda; iyicarubozo ryahawe intebe; FPR yashenye imiryango isenya ingo,
izana umwiryane mu bantu, izikura inzika kandi irayishimangira; Abana
b’abangavu ntibakigira kirengera; Abari bagizwe ibicuruzwa byo
gushimisha abayobozi ngo babone amaramuko cyangwa bahabwe akazi bafitiye
uburenganzira, nta kirazira ikibalirwa mu Rwanda; Urubyiruko rwabuze
Imana rwiyambaza kugeza aho rwishora mu biyobyabwenge cyanga se
rukiyahura kubera ibibazo; abana baricira isazi mu zisho bakabura uko
bajya mw’ishuri, abadafite aho bataha bagatwikirwa muri za ruhurura;
Mutueli aho kugoboka abatishoboye yababereye intandaro yo kwamburwa
n’ingobyi y’urugo, gufungwa cyanga kwicwa ngo kuko babuze icyo
bayishyura. Amahano n’Amashitani yatashye i Rwanda peeee, aho gutahwa
n’Imana iba yiriwe ahandi.

Umwaka wa 2017 usize FPR yarimitse Umwami muri Republika, nyuma yo
guhindura Itegeko Nshinga. Ni we wigize Nyirandabizi wilirwa yiyerurutsa
avuga ko ibitagenda byose biterwa n’abategetsi yashyizeho kandi ariwe
wimitse akabi. Aho gushora umutungo w’Igihugu mu guteza imbere Ubuhinzi;
guha amavuliro n’ibitaro ibya ngombwa biramira abadashoboye kwivuliza mu
mahanga; aho gufasha amashuri n’abarezi kubona ibikoresho, yirirwa
ajugunya ku gasozi abana barishye za Kaminuza ababyeyi biyushye akuya
ngo bazabone ko abana babo bazatera imbere ; Yirirwa afata inguzanyo
Urwandarwejo ruzishyura agira ngo agure imbunda za rutura zo kurimbura
abanyarwanda yikanga za Balinga. Kagame na FPR babujije impunzi amahwemo
aho kuzirengera aho zahungiye; baduteranije n’abaturanyi, haba mu
Burundi, haba muri Kongo haba muti Tanzaniya , yewe ndetse no mu
Buganda, ntaho umunyarwanda akizindukira ngo bamwakire nk’inshutsi.
Badusize ibara, batugira ba ruvumwa, ba gateranzamba basahura, bagatera
umutekano mu bihugu duhana imbibi. Uwavuga amabi yose aba mu Rwanda
bwakwira bugaca.

Twe abagize Urugaga rw’amashyaka n’imitwe ya politiki, ihuriye muri
Plateforme P5 ariyo AMAHORO P.C, FDU – INKINGI, PDP – IMANZI, PS –
IMBERAKURI n’ IHURIRO NYARWANDA (RNC), tukaba turi abahutu n’abatutsi ,
abakomoka mu duce twose tw’igihugu, abavuye muri FPR n’abakoze mu ngoma
zayibanjilije, ntitwahwemye kwamagana akarengane abaturarwanda
bagirirwa. Twiyemeje lero gukora ibishoboka byose ntacyo tuzigamye
kugira ngo tuzabohoze abanyarwanda, duce inzigo, dufashe abanyarwanda
kubana mu mahoro no mu mudendezo. Ni yo mpamvu duraharanira kubaka
igihugu cyubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu; igihugu
kirangwa na demokarasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi
yumvikanyweho; igihugu kirangwa n’ubutabera butavogerwa; igihugu
kitagira ivangura iryo ari ryo ryose; igihugu cyumva kandi kikimakaza
ugushyikirana n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; igihugu gikangurira
Abanyarwanda kwubahana hagati yabo kandi bakubaha n’andi moko.

Muri uyu mwaka wa 2018 twiyemeje lero kuzakora iyo bwabaga kugira ngo
ubutegetsi bw’igitugu buriho tubugeze aharindimuka, bugasimburwa
n’ubunogeye abanyarwanda. Ubutegetsi dushaka bugomba kuzakora ibi
bikurikira:
1. Gushyiraho inzego z’inzibacyuho zifite inshingano yo gutegura
imitegekere mishya biciye mu biganiro bidaheza (Dialogue Inter-Rwandais
Hautement Inclusive ‘DIRHI’);
2. Gushyiraho itegeko nshinga n’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano
zumvikanweho ku buryo zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku
Munyarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura
amakimbirane n’imitwe y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi
bw’igitugu;
3. Gushyiraho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi rwigenga
ntiruvogerwe, no gusaranganya imyanya y’ingenzi mu micungire y’igihugu.;
4. Guteza imbere no gushishikaliza imyumvire imwe y’amateka yaranze u
Rwanda, no kwirinda kuyagoreka, tukareka inzobere mu mateka akaba arizo
ziyandika;
5. Gushyiraho urwego rwigenga rufite inshingano yo kugenzura
ubwubahirize bw’uburenganzira bwa muntu;

Duhamagariye lero amashyaka n’imitwe ya Politiki yose itari muri P5,
Amashyirahamwe atagira aho abogamiye, aharanira uburenganzira
bw’ikiremwamuntu n’andi yose ahangayikishijwe no kuvana abanyarwanda mu
kangaratete, n’izindi nyangamugayo zose zibifitiye ubushake, kugira ngo
tuzahure uyu mwaka wa 2018, duhuze umugambi wo gutabara abanyarwanda.

Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Bruxelles kuri 31 Ukuboza 2017.

Jean-Baptiste Ryumugabe
Umuyobozi w’Urugaga P5
[email protected]