Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyrille Turatsinze, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwaka ruswa abahatanira amasoko atangwa n’iyo Minisiteri.

Polisi yatangarije Kigalitoday ko Turatsinze afunganywe n’uwitwa Harelimana Rwego, yari yohereje kujya kumufatira ayo mafaranga.

N’ubwo nta mubare nyawo w’amafaranga yari yatse nka ruswa Polisi yatangaje, yavuze ko hari ayo bafatanye uwo Rwego yari yamaze kwakira.

Polisi itangaza ko ibindi bijyanye n’iryo fatwa izabitangaza muri raporo nyuma y’iperrereza.

Turatsinze yagiye kuri uyu mwanya umwaka ushize tariki 11/02/2011 asimbuye Eugene Barikana, mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame.

Ibibazo nk’ibi by’abayobozi bakuru muri Guverinoma bakurikiranywaho ibyaha bya ruswa ntibikunze kuboneka, keretse abo mu nzego z’ibanze bakunda gutungwa agatoki n’abaturage mu kwijandika muri ruswa.

Source: Kigali today