POLICE YIKOREYE IMIFUKA Y’URUMOGI IYITWERERA UMURYANGO WA MUNYENTWARI GERMAIN, KUGIRA NGO IBONE UKO IWUFUNGA WOSE!!!

Umusaza Munyentwali n’Umukecuru we Kankindi Perse:

Abantu bose bakubiswe n’inkuba babonye ibyakozwe n’Igipolisi cy’u Rwanda ubwo cyajyaga mu rugo rw’Umusaza Munyentwali Germain bakunda kwita Kabayiza, n’urw’ Umuhungu we NIYITEGEKA Pascal, maze bakaza bitwaje imifuka ibiri y’urumogi: Umwe mu rugo rw’umusaza,undi mu rugo rw’umuhungu we, maze bagahindukira bakabapakirana n’iyo mifuka urugo rwose, bagasiga abana b’inshuke baririra mu nzu bonyine!  

Imodoka ebyiri zuzuye abapolisi zagaragaye i Buhororo (Akagali) mu mudugudu wa Gako, mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, ahagana saa tanu z’ijoro, abababonye bagenda bagize ngo ni igitero cy’ingabo! Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko ari icy’umwuga, cyageze mu rugo rw’Umusaza Munyentwali  n’urw’Umuhungu we Pascal NIYITEGEKA umaze igihe ataba mu rugo bikekwa ko yahunze, baza bikoreye imifuka y’urumogi maze babyutsa abari muri izo ngo dore ko zinegeranye maze babatwara bose, babashinja ko babafatanye urumogi!!! 

Mu rugo rw’umusaza batwaye:

Umusaza MUNYENTWALI Germain,(Imyaka 56)

Umukecuru we KANKINDI Perse (imyaka 52)

Umuhungu we NZABANDORA William (22)

Mu rugo rw’umuhungu we batwaye umukazana we witwa 

UWIMBABAZI Immaculée.

Uwimbabazi Immaculée n’Akana ke gacutse. Igipolisi cy’u Rwanda cyamutwerereye umufuka w’urumogi,kiramutesha abana 2 b’inshuke!

Iki gipolisi kitagira impuhwe cyatesheje uyu mukazana wa Mzee Munyentwali abana babiri  umwe ufite imyaka 3, n’undi wari ku ibere ufite umwaka umwe n’igice. (1 n’amezi 6)! Naho kwa Munyentwali hasigaye abana babili b’impanga bari mu kigero cy’imyaka 14  umwe w’umukobwa undi w’umuhungu!!! Ubu abana birirwa barira bakara barira! Ibi byose byateguwe na RIB n’ubutegetsi bwa FPR inkotanyi!

Tubibutse ko uyu musaza n’umuhungu we, bari baherutse kugirwa abere n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, ubwo ubushinjacyaha bwabaregaga kubona umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, ntibamutungire agatoki! Umucamanza yafashe icyemezo ashingiye ko uwo musaz n’umuhungu we ntaho bahuriye na Gereza,ko batigeze bayigaragaraho cyangwa ngo babe bari basanzwe basura Ntamuhanga muri gereza. Nyuma y’igihe gito barekuwe, ubushinjacyaha bwarongeye burabajuririra, maze bahamagarwa kuri telephone bamenyeshwa ko bazajya kuburana kuwa 16 Gicurasi 2019.

Icyatangaje abantu ni uko habura umunsi umwe ngo bajye mu rukiko,igipolisi aribwo cyaje kikoreye imifuka y’urumogi,kikabakukumba bose uko bakabaye. Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi, ubushinjacyaha bwavangavanze ibintu,abantu bose barumirwa: Bwabanje kuvuga ko busaba urukiko gusesa imiburanishirize yose yabanje, maze bugatangira bushya! Burangije buvuga ko bwanasanze mu ngo zabo urumogi!

NZABANDORA William,yw’imyaka 22 nyuma y’igihe gito agizwe umwere, RIB,Polisi n’Ubushinjacyaha bongeye kumwigomba!

Umusaza Munyentwali n’umuryango we wose ni Abadivantiste b’Umunsi wa Kalindwi ubuzima bwabo bwose! Uyu musaza yari Umudiakoni ku Itorero rya Buhoro. Abana be n’Umukazana be bose baririmba mu makorali yo kuri iryo torero. Usibye no kubagerekera imifuka ibiri y’urumogi, n’isegereti ntirigera ikandagira mu rugo rwabo! Abaturage barahamya ko uwo muryango ushobora kuba utaranabona n’urumogi uko rusa!

RIB n’igipolisi cy’u Rwanda, byateye isoni abantu kuburyo abantu bose biteguye kuzareba ikemezo umucamanza azafata,ubundi bakamenya aho igihugu kerekera. Kuri ubu umukecuru,umusaza, umuhungu n’umukazana bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Muhanga, abana b’impinja bari ku baturanyi barara barira bakirirwa barira! Uruhinja rwakuwe ku ibere rwo rushobora no gupfa isaha iyo ariyo yose!

Abantu bose baribaza niba ari Ubukunguzi cyangwa ubugome babuze igisubizo!  Ubusanzwe iyo Polisi yafataga n’udupfunyika 2 tw’urumogi yirwaga yabikwije mu binyamakuru byose,ariko aha ho ivuga ko yakuye imifuka 2 y’urumogi, ntaho byigeze bitangazwa, usibye mu rukiko no mubaturage batuye mu kagali ka Buhoro. Ariko kuri ubu inkuru yamaze kuba kimomo ko Polisi yaje yikoreye imifuka ibiri y’urumogi!

Utu twana polisi yadutesheje nyina,saa tanu z’ijoro, itwara nyina se adahari! Twirirwa turira tukarara turira!!!

Ibibazo byibazwa:

  1. Polisi ikurahe uru rumogi? 
  2. Polisi, RIB n’Ubushinjacyaha barashaka iki kuri uyu muryango?
  3.  Iki gihugu kibamo ubutabera? 
  4.  Itangazamakuru,Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Abanyamadini n’Abanyarwanda muri rusange, barafasha iki aba baturage bari kurenganywa bene aka kageni!

Niba Polisi iza yikoreye urumogi,igatwara urugo rwose, igatwara abaturanyi ureba ugaceceka, ejo nizana grenade cyangwa imbunda igashyira iwawe, uzabihakana ute?

Inkoni ikubise Mukeba uyirenza urugo!

REMEZO Rodriguez

Intara y’Amajyepfo.