Police y’u Rwanda iratangaza ko yarekuye abo mu muryango wa Rwigara

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 05 Nzeri 2017 aravuga ko abo mu muryango wa Rwigara Assinapol basubijwe mu rugo iwabo.

Nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu ku rubuga rwayo rwa Twitter ngo Polisi yaherekeje Anne, Diane na Adeline Rwigara iwabo ngo nyuma yo guhatwa ibibazo.

Yagize iti:  “nyuma yo kubazwa ibibazo kuri CID, Anne Rwigara, Diane Rwigara na Adeline Rwigara baherekejwe na Polisi bagezwa mu rugo rwabo”.