Polisi irimo gutanga abagabo: amajwi ya Adeline Rwigara yashyizwe hanze!

 
 
 
 

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Adeline, Diane na Anne Rwigara Leta y’u Rwanda ikoresheje kimwe mu binyamakuru biyiri hafi yasohoye amajwi yumvikanamo Adeline Rwigara na Gwiza Tabitha ubarizwa mu gihugu cya Canada baganira.

Ibi abasesengura babibonamo nko kwerekana ko umuryango wa Rwigara wari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano ari uburyo bwo gushaka kugabanya umwuka mubi n’ibibazo abantu bibazaga mu gihugu kuri iki kibazo.

Gusohora aya majwi ku ruhande rumwe ni igikorwa Leta y’u Rwanda yakuramo inyungu ku bayishyigikiye ariko na none ku bantu barambiwe igitugu n’akarengane mu Rwanda aya majwi ashobora gutera benshi akanyabugabo bakumva ko kurwanya igitugu batabirimo bonyine ahubwo hari benshi biyemeje guhaguruka bagahangana.

 

3 COMMENTS

  1. muzagoma mugeze ryari ? kuki munaniza Leta ibumbatiy’abaturage ? ntibishoboka ko kw’isi abantu bose babaho bishimye, ariko se nib’utishimye ugomba gutez’igihugu amakuba ? ubu se twese tuzaba prezida ? tuzaba Jeneral ? tuzaba Pré ministre ? umurengwe s’ikintu ? barabashutse none ka mubone kdi abanyarwanda batarenzwe dushyigikiye Leta yacu rwose mubyemere mubihakane iduhay’amahoro nta vangura irarwany’ibisambo n’abagizi ba nabi kdi abayirwanya ntibazayishobora, uuuhhhmmmm koko, buriya bwana n’umukecuru !!!!! ngo hari n’abandi benshi ? bahe,ntabo rwose n’ikinyoma, ni babe bagiye mu gihome bashyir’ubwenge ku gihe,sha Inkotanyi ni professionels Ubundi uwo murengwe uba warashize

  2. Ni wa mwijuto w’ikinonko, ukirenga maze ntikigere kibuka ko ejo imvura izagwa!
    It’s a shame for this family and their so called supporters.

  3. Habyarimana yali yarabatetesheje nyuma baramugambanira, bahaka FPR amamiliyoni bagaha MRND magana , kera kabaye bagira ngo FPR izabashyira kwibere. Mwo gacwa mwe muzi ko ubutesi mwabagamo undi arara mukuzimu (Indake) nagera kubutegetsi yabafata nkande? Ubu ibintu byarahindute…. Abarinzi b’inyoni bajya Inama nazo zijya izindi. Abazi ikinyarwanda nibumve… Hali batallon yitwaga Charlie yafasha Gisenyi, abahutu bahungira Mugunga na Kibumba, bahunganye na bene wabo kandi ali abasoda ba FPR. Abarundi bahungira mahama halimwo Imbonerakure. Mumenye ko kera twaririmbaga duti Jicho la chama chama chetu cha RPF hauna pa kujificha…. Ba rujugiro bifuzaga guhabwa ubudahangarwa bakiyitirira FPR batazi Kagame ko azi kurasa bo nta ni topito bazi. DIAAAAAAANE, DIANEEEEE, BANZA UMENYE KWICHA NIBWO UZAHANGANA NABAFITE IMBUNDA ZIRASA KURE MU KARERE BATAGIRA.
    Nta filimbi irwana nigifaru, nabise VUVU ZELA . ….Njye iyo mbonye naramutse nshima ALLAH, nzarya duke ndyame kare sinzandika Politics ngo mbure ibitotsi. Jye nta na BODABODA ntunze Uwo Diane agendera muli BENZ……
    Umwijuto, muzaba icyitwa pyramide ya Abraham Maslov….UMURENGWE , kwiyemera bizamara abatutsi babakire nka Rujugiro…… Jye ndi seulement observateur…
    Mugire amahoro

Comments are closed.