Polisi y’igihugu yagerageje guta muri yombi abaturage bari batumiwe na Sena

Kuri uyu wa 23 Nzeli 2013 komisiyo ishinzwe ubukungu muri Sena yagiranye ibiganiro n’abashoferi bahagarariye abandi nyuma yo kubona kopi y’ibaruwa bari bandikiye minisiteri y’intebe bayimenyesha ibibazo bakomeje guhura nabyo, byuzuyemo akarengane ko kwirukanwa mu mihanda yo mu mugi wa Kigali. Nyuma y’uko abahagarariye abashoferi batumijwe na komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, mu ibaruwa no1012/SEN /SEG/LS/CC/2013 yo kuwa 20/09/2013, aba bashoferi basobanuriye iyi komisiyo akarengane kose bagiriwe kugeza n’aho nyuma yo kwandikira minisiteri y’intebe tariki ya 17 Nzeri 2013 bamwe muribo bafashwe na polisi y’igihugu bagafungwa bagakorerwa n’iyicarubozo. Abashoferi kandi basabye iyi komisiyo gusaba polisi kurekura bagenzi babo ndetse n’abanyeshuri bafatiwe rimwe. Komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu yakiriye neza ibyifuzo by’abashoferi maze ibizeza ubuvugizi.

Icyaje gutungura kikanatangaza benshi babibonye, barimo na komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, ni uburyo aba bahagarariye abashoferi bakimara gusohoka mu cyumba cya SENA, polisi yahise ibagabaho igitero maze irabafata itangira kubambika amapingu. Babonye bikomeye, batabaje SENA iba ariyo ibabamururaho babona kurekurwa nyuma y’isaha yose. Mme Mukankusi Penina, Umuyobozi w’iyo komisiyo yasobanuriye abo bapolisi ko bitemewe gufata umuturage wahamagajwe na Sena. Yongeyeho ko niba babashaka bazabafatira ahandi hatari kuri Sena, aha akaba nawe yarirengagije ko aho bafatirwa hose bazaba bazira ubusa.

Amashyaka PS-Imberakuri na FDU-Inkingi, ashingiye ku gikorwa kigayitse cyakozwe na polisi y’igihugu cyo guta muri yombi aba bashoferi nyuma yo kubonana na komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, anashingiye kuba polisi yarataye muri yombi abanyeshuri n’abashoferi bazira ibaruwa bandikiye minisitiri w’intebe, ndetse bakanagenera kopi ibiro by’umukuru w’igihugu, atangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abarwanashyaka bayo by’umwihariko, ibi bikurikira:

• Aya mashyaka yombi aranenga bidasubirwaho imyitwarire ya polisi y’igihugu kuko ikomeje guhutaza abo yakagombye kurinda, noneho bikaba bivuye ku gufata abandikiye minisitiri w’intebe bikaba bigeze n’aho abantu batumijwe na Sena bazajya bafatwa na polisi nk’aho na Sena itemerewe kuvugana na rubanda. Iki kikaba ari ikimenyesto simusiga cyo gusuzugura no guha agaciro gake inzego za gisiviri, aho abashinzwe umutekano bivanga mu mikorere y’inzego z’igihugu zose.

• Aya mashyaka yombi arashimira cyane abaturage bamaze kumenya ko aribo bambere bagomba kurwanya akarengane kabakorerwa kuko gukomeza kurebera nibyo bituma akarengane kiyongera.

• Aya mashyaka yombi arasaba abanyarwanda gushyira hamwe bakirinda ibikorwa byabashora mu mitego y’amabwiriza ya hato na hato ndetse no gukomeza kwibutsa ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda ko ayo mabwiriza atagomba kuvuguruza ibiteganywa n’itegekonshinga ry’u Rwanda.

• Aya mashyaka yombi arasaba ko bariya banyeshuri bafunzwe bazira ko bandikiye inzego nkuru z’igihugu ngo bakanavugana n’itangazamakuru, ko barekurwa, kuko nta cyaha na kimwe bakoze. Ibyo bakoze ntaho binyuranije n’uburenganzira umuturage yemerewe.
Birababaje kubona abayobozi basigaye birengagiza nkana indahiro barahirira u Rwanda n’abanyarwanda iyo bagiye gutangira imirimo, maze ubu hakaba hasigaye hakora amabwiriza hatitawe ku nyungu z’abanyarwanda bose ahubwo hakimakazwa kurengera inyungu z’udutsiko!

Bikorewe i Kigali, kuwa 24 Nzeli 2013.

PS-Imberakuri

Alexis Bakunzibake
Visi Perezida wa mbere

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

3 COMMENTS

Comments are closed.