Polisi y’u Rwanda irashinja abayoboke ba FDU-Inkingi ngo kuba mu mutwe witwaje intwaro!

Igipolisi cy’u Rwanda cyataye muri yombi abantu barindwi barimo Boniface Twagirimana visi prezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Umuvugizi w’igipolisi ACP Theos Badege avuga ko abo bantu bakekwaho ibikorwa byo gushora urubyiruko mu mutwe witwaje intwaro atavuze igihugu uherereyemo

Ku isaha ya saa sita ni bwo amakuru yageze ku Ijwi ry’Amerika ko igipolisi cy’u Rwanda cyinjiye mu rugo rwabagamo abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritemewe gukorera mu Rwanda I Remera mu mujyi wa Kigali gisaka muri buri cyumba kirangije cyambika amapingu abo cyahasanze barimo Twagirimana.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Theos Badege yemeje ko hari abantu bane polisi yataye muri yombi kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Kigali bakekwaho uruhare mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwinjira mu mutwe witwara gisirikare mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda atavuze mu gihe abandi batatu batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko abafashwe bose bamenyeshejwe ibyo baregwa mu iperereza ry’ibanze. Yemeje ko kugeza ubu bose bari mu maboko y’igipolisi mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’igipolisi ntiyabwiye Ijwi ry’Amerika umubare w’urubyiruko abakekwaho baba bari bamaze kubinjiza mu mutwe witwara gisirikare kubera bikiri mu iperereza ry’ibanze.

Twagirimana uri mu batawe muri yombi akunze kumvikana atarya umunwa mu kunenga ubutegetsi buriho.