Polisi y’u Rwanda iravuga ko Me Mutunzi yiyahuye nyuma yo kunywa inzoga!

Me Donat Mutunzi (ibumoso) igihe yaburaniraga Dr Léon Mugesera

Yanditswe Ben Barugahare

Inkuru y’urupfu rw’umunyamategeko Me Donat Mukunzi yatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, wavuze ko Me Mutunzi yimanitse ari muri kasho ya polisi kuri Station ya Ndera.

Naho Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ari yo ifite mu nshingano gucunga aho yari afungiye, CP Theos Badege, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira. Nyamara umugore wa Me Mutunzi yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko yaherukaga kubona umugabo we tariki ya 13 Mata 2018 ni ukuvuga hafi iminsi 10 mbere y’urupfu rw’umugabo we!

CP Badege avuga ko ejo mu gitondo tariki ya 23 Mata 2018 mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice, isaha kenshi abarinzi baba basohora abafungwa bajya mu bwiherero n’amasuku, ari bwo abapolisi n’abandi bafungwa babonye umuntu umanitse hejuru bagahita bahamagara abashinzwe amaperereza ngo bajye gusuzuma.

CP Badege yongeraho ko ikindi cyagaragaye ari uko mu cyumba cy’aho Me Mutunzi yari afungiye hagaragaye amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ‘bigaragara ko yari yaraye ayanyoye ndetse icupa rimwe yarikubise ku kintu agakatisha ishuka’ yakoresheje yiyahura!

Polisi y’Igihugu ngo yafunguye iperereza ngo irebe mu rwego rw’imyitwarire uburyo izo nzoga zaba zinjiye muri kasho kuko bitemewe.

Tariki ya 18 na 19 Mata ni bwo urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwandikiye inzego za Polisi ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubutabera igenerwa kopi rusaba ubufasha bwo gushakisha Me Mutunzi; mu gihe ngo rwari rutegereje igisubizo ni bwo rwumvise inkuru y’urupfu rwe.