Polisi y’u Rwanda iravuga ko yinjiye mu nkambi ya Kiziba kubera ibiyobyabwenge!

Yanditswe na Ben Barugahare

Polisi y’u Rwanda iravuga ko kwiyongera kw’abapolisi mu Nkambi ya Kiziba iri mu bilometero 15 uvuye mu mujyi wa Kibuye mu mpera z’icyumweru gishize nta gitangaza kirimo ahubwo ari amarondo asanzwe!

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Theos Badege ngo amarondo ya Polisi y’u Rwanda mu nkambi ya Kiziba yaburijemo ibikorwa by’insoresore ngo ziba muri iriya nkambi birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge!

Nk’uko Theos Badege yakomeje abivuga ngo mu gihe polisi yakoraga amarondo mu nkambi ngo yakuyeho za bariyeri zacungwaga n’urubyiruko rwo muri iyo nkambi, ngo bamwe muri urwo rubyiruko bakekwagaho gukoresha ubwo buryo bwo kwicungira umutekano ngo bakore ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ngo Polisi yahuye n’ibikorwa bito bito by’ubushotoranyi byakorwaga n’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba, ariko ngo polisi yirinze kugwa mu mutego w’abayishotoraga yikomereza akazi kayo.

Theos Badege akomeza avuga ko amarondo mu nkambi ya Kiziba azakomeza mu rwego rwo kubahiriza umutekano no gukumira ibyaha nk’uko bigenda ahandi hose mu gihugu.