Polisi y’u Rwanda ubu niyo icunga inkambi ya KIziba nyuma yo kuyigabaho igitero

Ku mugoroba wo kuwa kabiri, amakuru yaturutse mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kiziba, mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda ni uko amasasu yatumye impunzi zikwira imishwaro.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eugenie Mukankusi yabashije kuvugana n’umwe mu batuye muri iyo nkambi ya Kiziba, utifuje ko izina rye ritangazwa kubera umutekano.

Muri iki kiganiro, baravugana uko ibintu byari byifashe kuwa kabiri ku mugoroba.