Polisi y’u Rwanda yagaragaje Théophile Ntirutwa

Théophile Ntirutwa

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, aravuga ko Bwana Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDI-Inkingi mu mujyi wa Kigali wari waratwawe na Polisi kuva tariki ya 6 Nzeli 2017 yagaragajwe n’iyo polisi muri station ya Polisi ya Remera.

Nk’uko amakuru ubwanditsi bwacu bwashoboye kubona abivuga ngo umufasha wa Bwana Théophile Ntirutwa ari we Emeritha Mushimiyimana yahamagawe na Polisi y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu nyine asabwa kwitaba kuri Station ya Polisi ya Remera.

Madame Emeritha Mushimiyimana yitabiriye ubwo butumire aherekejwe n’umunyamategeko Me Gatera Gashabana bahageze bategereza akanya nyuma Madame Mutuyimana baramuhamagara yinjira mu cyumba aho yasanze umugabo we Bwana Théophile Ntirutwa!

Umunyamategeko Me Gatera Gashabana we ntabwo yashoboye kubonana n’uwo yunganira mu mategeko Bwana Ntirutwa ahubwo yahise ashushubikanwa n’abapolisi bamwirukana kuri station ya Remera adashoboye gukora imirimo yamuzanye yo kunganira umukiriya we.

N’ubwo bwose Bwana Théophile Ntirutwa yerekanwe ari kuri station ya Remera ntawashidikanya ko atahazanwe nyuma yo gufungirwa ahandi hantu hatemewe n’amategeko, umuntu akaba yakwibaza ikihishe inyuma yo kwanga ko Bwana Ntirutwa abonana n’umwunganizi we mu mategeko Me Gatera Gashabana kereka niba igipolisi gishaka gusibanganya ibimenyetso bigaragaza ko Bwana Ntirutwa yaba yarishwe urubozo dore ko benshi bakeka ko impamvu aterekanwaga ari uko yari yakorewe iyicwa rubozo ku buryo byari kugaragarira bidasubirwaho buri wese cyane cyane itangazamakuru iyo aza kujyanwa mu rukiko ari kumwe na bagenzi be batangiye kuburana ibijyanye n’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Nabibutsa ko Madame Mushimiyimana yumvikanye kuri Radio Inkingi na Radio BBC Gahuza Miryango asaba Polisi kuvuga aho umugabo we aherereye dore ko yemezaga ko yatwawe na polisi kandi akaba yari afite ibimenyetso birimo na inimero ya plaque y’imodoka ya polisi yatwaye Bwana Ntirutwa.

Ikindi twavuga ni uko mu rubanza rw’abayoboke ba FDU-Inkingi rwaberaga mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 20 no ku wa kane tariki 21 Nzeli 2017 abunganira mu mategeko abaregwa ari bo Me Gatera Gashabana na Me Antoinette Mukamusoni bari basabye urukiko ko rwasaba Polisi ikerekana Bwana Théophile Ntirutwa, ariko urukiko rwari rwabasabye ngo gutanga ikirego kihariye kuri icyo kibazo, ibyo bikaba byarakozwe.

Nta gushidikanya ko igitutu cya Madame Mushimiyimana n’abunganira abayoboke ba FDU-Inkingi ndetse n’abandi bantu batandukanye ari cyo cyatumye polisi y’u Rwanda yerekana Bwana Ntirutwa.