politike Musangamfura yifuza ntaho ituganisha kandi ishobora kugira ingaruka mbi cyane kurusha iyo yakinnye mu 1992-1994.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ibintu Musangamfura ashaka ko twemera cg kutwumvisha ntabwo ari politike igamije gukura abanyarwanda mu kaga, ahubwo ni politike igamije gutsindira FPR ibitego by’imitwe! Musangamfura niba ashaka kuba umunyapolitike nyawe, azabanze yegere Umusaza Twagiramungu (kubera uburambe, twese tuzi, Twagiramungu afite muri politike ya opposition) amugishe inama, wenda byamufasha kumva neza icyo abanyarwanda, cyane cyane abari ku ngoyi mu Rwanda ndetse n’abari mu buhungiro, bakeneye!

Musangamfura akwiye kuzirikana ko umubare munini w’abanyarwanda uri ku ngoyi ya FPR abandi turi mu buhungiro. Bishatse kuvuga ko politike yifuza ntaho ituganisha kandi ishobora kugira ingaruka mbi cyane kurusha iyo yakinnye mu 1992-1994.
Musangamfura wagirango ntazi ko uko bwije uko bukeye imbaga y’abanyarwanda, cyane cyane abahutu, itikizwa na FPR kandi twebwe tuvuga ko turi muri opposition, tukaba turi bamwe mubo iyo mbaga ihanze amaso, itezeho amakiriro, kuko aritwe nibura dufite ubwinyagamburiro n’uruvugiro.
Ikindi kdi ibyo kwiyerekana nk’umudemocrate cg umuntu ukunda ukuri cg ushyira mugaciro kurusha abandi ariko mu by’ukuri hagamijwe gucengeza politike ya FPR muri opposition nyarwanda; politike FPR isa nk’iyakopeye ku NYENZI zo muri 1963; politike Musangamfura yatangiye gukina mu 1992 abinyujije mu kinyamakuru yayoboraga cyitwaga ISIBO (ISIBO N° 50 du 13 au 20 avril 1992) nyuma akabikomereza hanze y’u Rwanda, mu 1997, mu mpunzi z’abanyarwanda nk’uko yabyivugiye kuri Radio Itahuka; nashake abikomeze rwose! Ikingenzi nuko ibuye ryabonetse riba ritakishe isuka.
Nsabye comite ya FDU iherutse gutorwa kudata umwanya igerageza gutega amatwi ibyo kuganira uyu Musangamfura noneho ngo ashaka ra! Izi nzozi muzimwibagize rwose.
Nk’uko inyandikomvugo ya congres y’Alost ibivuga nta muntu usanzwe ari mu ishyaka FDU uhezwa k’uburyo bisaba ibiganiro cyangwa imishyikirano. Ndetse n’abirukanwa hari amategeko agena uko bagaruka iyo bibaye ngombwa. Iyo koko haba hari igitekerezo gishya Musangamfura ashaka kugeza kubarwanashyaka ba FDU, aba yaragitanze kera na kare, bitiriwe byitwa ibiganiro cg imishyikirano. Bityo nkaba mbona ntabiganiro bikwiye hagati ya Musangamfura na FDU kubera ko nta mpamvu. FDU niba igomba gushyikirana izashyikirana na leta ya FPR cg se amahanga ayitera inkunga, apana ibyitso bya FPR.
Ikindi nsabye comite ya FDU, iherutse gutorwa, ni ukwirukana k’umugaragaro, uyu Musangamfura kandi akirukanwa hakurikijwe amategeko y’ishyaka.
Kandi ndashima Bukeye n’abo bari kumwe kuba barakoze igikorwa kiza cyo kuziba icyuho cyatejwe n’ukutaza, muri congres y’Alost, kwa Musangamfura, akoresheje bamwe mubari mu kanama gashinzwe amatora.
Mboneyeho kwibutsa abanyarwanda ko bakwiye gushikama tukarwanya mwene aya mayeri y’umwanzi ndetse n’ibyitso aho bibonetse hose nk’uko turwanya FPR, kugeza igihe  ibyo twifuza, duhora dusaba amahanga, bizagererwaho.
Icyitonderwa: Mu minsi iri imbere hagiye gukorwa icukumbura ku mavu n’amavuko y’uyu Musangamfura kandi ibizavamo bizatangazwa k’umugaragaro. Kugera uyu munsi, ikizwi wenda ni umusirikare (inkotanyikazi) uba mu Rwanda babyaranye umwana ndetse n’undi mugore uba mu bubiligi bafitanye abana.
 Juvenal Turatsinze