Politiki ya Nyamwigendaho.

Gallican Gasana

Yanditswe na Gallican Gasana

Igihe cyose umunyarwanda cyane cyane abatuyoboye batarunva neza ko igihugu kitagarukira kuri bo; tuzahora turaga Abadukomokaho igihugu cyuzuye ibibazo.

Reka mpere kuri za repubulika nibwo kubisobanura byakworoha.
Politiki ya Gregoire Kayibanda yarironze, iriharira ntiyareba ejo hazaza h’abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi.

Kwikunda kw’umuntu ku giti cye byabujije leta ya Kayibanda gutekereza ku abuzukuru bazabakomokaho.

Sinibaza ko abuzukuru n’abuzukuruza ba Kayibanda n’ibyegera bye babayeho neza mu gihugu bavugaga ko barwaniye.

Habyalimana amusimbuye nawe akomerezaho arironda yibaza ko utamwunva wese ari Inyangarwanda.

Uko kwireba nako kwibagije leta ya Habyalimana ko igihugu kitagatukira kuri bo bonyine.
Ibyakurikiyeho birerekana ko nta heza hazaza bashakiye ababakomokaho.
Iyo bitaba ibyo Abuzukuru ba Habyalimana bakagombye kuba bari mu gihugu sekuru yibazaga ko yitangiye.

Kagame na FPR nibazaga ko baboneye isomo kuri leta zababanjirije; ariko ikigaragara ni uko nabo biyitiranya n’uRwanda bakigira intakoreka bakibagirwa ko ntagahora gahanze ari umugani w’ikinyarwanda.

Uko kwiyitiranya n’igihugu no kwita abandi “abanzi b’igihugu” bijya gusa cyane n’interuro ya Habyalimana ngo: “Inyangarwanda” nabyo ntibishakira heza hazaza abazabakomokaho.

Nkuko nabivuze kuri Kayibanda na Habyalimana, simpamya ko abuzukuru ba Kagame bazabaho neza mu gihugu akomeje kugira akarima ke, niba adahinduye imikorere ngo amenye ko igihugu kitagarukira kuri we gusa, nkaho ari ikinege cyangwa incike.

Ibi birangarura kubyo mpora nvuga ngira nti
Gukora politiki ya nyamwigendaho idatekereza ku abazadukomokaho nta handi izatugeza usibye kuraga abana bacu igihugu kibi nkuko natwe tubayeho mu bibazo byatewe nabo dukomokaho birengagije icyo kintu cyo kutaba nyamwigendaho no kwiyitiranya n’igihugu.

Natangiye nvuga nti reka mpere kuri za repubulika, ariko ubwami nabwo ntibwabaye shyashya.
iyo politiki nise iya Nyamwigendaho nayo yaranze ubwami; ababukomotseho nabo simpamya ko bishimiye umurage w’ababyeyi babo.

Urugero rwa hafi ni Umwami Kigeli ibibazo byatewe na politiki ya Nyamwigendaho byatumye agwa ishyanga kandi atari ikifuzo cye.

Nkaboneraho gusaba abazaza nyuma ya Kagame kwita kuri icyo kintu, bakamenya ko igihugu kiriho, cyahozeho, kandi kiruta byose.

Ko bikwiye kugisigasira tukazakiraga abana bacu kituzuyemo ibibazo byatewe na politiki ya Nyamwigendaho no kwikubira.

Mugire Amahoro