PRESIDENT PAUL KAGAME NIBA AKUNDA U RWANDA N’ABANYARWANDA NATANGE IMBABAZI KU MFUNGWA ZIRI MU MAGEREZA

Mu gihe ubuzima bukomeje kugenda burushaho gukomera hirya no hino mu Gihugu kubera uburyo ubutegetsi bwa Kigali bwafunze inzira zose zifasha abaturage kubaho, harimo kurandura imyaka bahinze, kuzamura imisoro n’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi tutarondoye abanyarwanda bakomeje kwibaza uzabatabara mu gihe uwo bagafashe nk’umubyeyi wabo ari we President Kagame Paul n’agatsiko ke bakomeje kugaragaza ko nta mutima ugira impuhwe n’imbabazi bafite.

Ibi bibazo kandi byugarije abanyarwanda ntabwo biri hanze mu ngo gusa kuko no muri za gereza zuzuyemo amaboko yo gukorera igihugu naho birahari.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa gereza 10 na kasho za police zirenga 30 zose zikaba zifungiyemo abantu bashinjwa ibyaha bitandukanye ndetse harimo n’abarengana kugeza ubu babuze ubutabera. Uko iminsi igenda niko muri za gereza hakomeje kuzura abafungwa ubu imibare ihari igaragazako 80000 aribyo bifunzwe.

Bimwe mu byaha abafunzwe bashinjwa harimo urugomo, ubujura, ubwambuzi bushukana, gufata ku ngufu, ibiyobyabwenge, ubwicanyi, ruswa, ubugambanyi mu kugirira nabi ubutegetsi buriho, genocide.

Tugarutse ku byaha bishinjwa abafungwa hari ibyo usanga bidakwiye gutuma ababiregwa badakwiye guhezwa muri gereza cyane cyane ko usanga bitarabayeho ndetse bishingiye no kuri politique, aha twavuga nk’abaregwa kugambanira Igihugu cyangwa kurwanya ubutegetsi buriho aho usanga umuntu kuba yaragiye muri RDC cyangwa yaravuganye n’umuntu uba muri FDLR ubucamanza bumukatira gufungwa burundu cyangwa imyaka 20, hari kandi ubujura aho usanga umuntu yaribye ibirayi mu murima kubera inzara ariko ubucamanza bukamukatira gufungwa imyaka 10. Ingero ni nyishi uwazivuga ntiyazirangiza! Ngibyo ibituma gereza zuzura.

Bimaze kandi kugaragara ko Leta ya Kigali itagifite ubushobozi bwo gutunga izo mfungwa kuko ibyo kurya bisanzwe bigizwe n’agakombe k’ibishyimbo n’ibigori, litiro y’igikoma ubu birikuboneka bigoranye ku buryo bica amarenga ko mu mwaka utaha kwivuza no kurya bizaba bitagishoboka, dore ko ubu hajemo n’ikibazo cy’inkwi zibiteka kubera ba rwiyemezamirimo batacyishyurwa!

Ibikorwa nk’ibi byerekana ko gukomeza gufunga abantu batinjiza umusaruro nta kamaro kabyo byatangiye kugaragara muri gereza za Nyarugenge ahafungiye 12000 ndetse na Nyanza hafungiye 8500 ayo magereza yombi ari nayo makuru mu Rwanda kuko afungiyemo abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, ubu amafunguro yatangiye kuza mu buryo bugoye kuko nka gereza ya Nyarugenge barihabwa i saa mbiri z’ijoro mu gihe gereza ya Nyanza ho barihabwa i saa kumi.

Tugarutse k’umubare w’imfungwa aha wibaza inyungu ubutegetsi bufite mu gufunga abenegihugu babwo, n’ubwo ntawashyigikira ko himikwa umuco wo kudahana ariko hari abakwiye kurekurwa bakagabanya ubucucike.

Mu karere k’ibiyaga bigari hose twumva ko President yatanze imbabazi ku mfungwa zitandukanye hatitawe ku byaha ziregwa, ariko mu Rwanda nta na rimwe President aratanga imbabazi ku mfungwa cyane cyane iziregwa ubugambanyi cyangwa kugirira nabi ubutegetsi.

Iyo habayeho gutanga ibyitwa imbabazi zihabwa abagore bakuyemo inda, abana bato kandi nabwo hakarebwa abasigaje igihe gito cyo kurangiza igihano.

Ese niba koko Ministeri y’ubutabera koko igorora nk’uko ibivuga ubwo nk’umuntu uregwa genocide umaze imyaka 23 afunze ubu akaba yarahumye ubwo ari kugororwa cyangwa bari kumwica gahoro gahoro, ntibizatungure benshi igihe muzumva ko muri za gereza abantu bari gupfa kuko nta buzima buhari.

President Paul Kagame mbere yo kujya kwerekana filme yakinnye agaragaza ubudasa bw’ingoma ye yari akwiye kubanza kugaragaza ko afite umutima ugira impuhwe kandi utanga imbabazi akarekura imfungwa zose zifunzwe ku mpamvu za politiki ndetse n’izimaze imyaka myishi mu buroko, aho gutegereza ko zicwa n’inzara kandi ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 99% naho ubundi amateka yo kwihorera azakomeza kwisubiramo ku banyarwanda.

Umusomyi wa The Rwandan

Gereza ya Nyarugenge