PREZIDA KAGAME ARADUSABA NGO TUMUREKE YEGURE

Netters,

Discours ya prezida Kagame yavugiye ejo mu nteko itangiza umwaka w’ubucamanza umuntu yayibazaho ibibazo byinshi ndetse akanaba yakwibaza niba nta kindi kibazo gikomeye kihishe inyuma y’ayo magambo prezida Kagame yavugiye mu nteko.

Kwikoma abazungu no ku kibazo cy’imfashanyo baha u Rwanda

Ibi bimaze kuba akamenyero muri discours nyinshi za Prezida Kagame ko asigaye akunda kwikoma abazungu ko aribo bateza ibibazo muri Afrika. Ariko ibi ngirango ntibyagombye kumutangaza kuko nawe ubwe aziko yashyizweho n’abo bazungu ndetse no kuba akiri ku butegetsi ari uko yakomeje kubona inkunga y’abo bazungu. Uyu munsi abo bazungu se bapfuye iki ? Ese koko ikibazo cya M23 nicyo cyonyine cyateje ukutumvikana hagati y’abo bazungu bari bashyigikiye prezida Kagame none uyu munsi bakaba bafata iya mbere mu guhagarika imfashanyo bahaga u Rwanda ?

Prezida Kagame yiyamye abakoloni avuga ko ibya kera bya Congo-Urundi-Rwanda byari byarakoronijwe n’Ababiligi byarangiye kera. Ati u Rwanda rw’ubu rutanye n’urwo mu gihe cya gikoloni ku buryo nta mategeko bakeneye aturuka iyo za Belgique n’ahandi. Ibi ni byo ntako bisa koko ibihugu by’Afrika bigomba kumenya ko colonialisme yarangiye. Ariko icyo abayobozi b’Afrika barimo na Kagame batazi ni uko colonialisme itigeze irangira na rimwe mu by’ukuri !!! Abazungu baretse abirabura bariyobora ariko babategera mu mfashanyo no mu nguzanyo bashyiraho Banque Mondial na FMI. Ibihugu byose bikennye rero biracyari mu bukoloni kuko igihe cyose uteze amaboko agukoresha icyo ashatse. Kuvuga ko ubukoloni bwarangiye ni ugusetsa imikara.

Prezida Kagame ibi arabibona akabivuga ndetse akanashishikariza abandi baprezida ba Afrika gukurikira iyo nzira nakwita iya Panafricanisme ariko ikibazo ni uko iyo muri budget annuel y’igihugu usanga ukeneye inkunga yenda kungana na 50% y’imfashanyo ubwo se wahera he witerura kuri abo batera nkunga ? None se iyo ureze agatuza izo mfashanyo bakazikupa ninde uhomba ? Ikizwi ni uko ari rubanda rugufi ruhababarira kuko abayobozi bo hejuru bo bafite ahagije azabatunga imyaka 50 iri imbere bo n’urubyaro rwabo. Ariko umukozi wa leta uzabura salaire mu mezi ane adahembwa ntazashobora kwongera kurihira abana be amashuri, ntazashobora kuriha imyenda afite, ntazashobora no kugaburira urugo rwe.

Agaciro Development Fund

N’ubwo ubuyobozi bwo mu Rwanda bwihutiye gushyiraho iyo fonds yo kuzuza icyuho kizasigwa n’uko guhagarikirwa imfashanyo, biragaragara ko iyo fonds nta mafaranga ahagije izabona yo gushyiramo niba koko amafaranga agomba kujyamo azajya ava mu baturage. Ahubwo iyo urebye za ministères za leta amafaranga zishyiramo wibaza aho bayakura hakakuyobera. None se ko amafaranga akoreshwa muri izo za ministère zitanga ubundi ava mu ngengo y’imari ya leta kandi uyu munsi iyo ngengo y’imari ikaba ahubwo ifite ibibazo byo kuzuza ibigega ngo gahunda yateguwe igerweho ubwo izo ministere ayo zitanga ziyavanahe ? Cyangwa batanga ayo bakagombye guhabwa na leta kandi nayo adahari. Ni ukuvuga ko ari promesse gusa zuzuye mu kigega naho inoti nya noti wapi.

Ababikurikiranira hafi bafite inkuru zituruka ahantu hizewe bemeza ko ahubwo Agaciro Development fund kagenewe gukora blanchiment d’argent. Ku buryo amafaranga yose yagiye ava mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Congo azajya aca muri iyo fonds. Ntibivuze ko ari amafaranga liquide ahubwo ni amabuye y’agaciro ubwayo. Bivugwa ko mu Rwanda hahunitse amatoni n’amatoni y’amabuye y’agaciro yasahuwe muri Congo. Niba uyu munsi abazungu batazemera ko agurishwa mu bihugu byabo , abo mu Rwanda nabo bazayasubiza muri circulation bakoresheje Agaciro development fund.

None se ministère nk’iy’ingabo ngo yatanze miliyari irenga, inzego zose z’ubutegetsi zigatanga akayabo kandi nta mafaranga arinjira muri budget y’igihugu ibi bintu si umukino nk’umwe w’akazungu ? Hababaje abaturage bakomeje kwakwa ku ngufu salaire yose y’ukwezi ngo biheshe agaciro. (Harya ubundi umuntu ufite agaciro kuki agomba kukihesha ? Ubundi umuntu yihesha ikintu adafite). Ubundi iyo salaire babaka ni equivalent y’umushahara bari kutazahembwa bitewe n’icyuho kizaza muri budget. Ntibazatangare babatse andi mezi abiri cyangwa atatu mu minsi iri imbere bizaba ari equivalent y’uko leta itazabona izo salaires ariko bikitwa ko utahembwe ahubwo wihesheje agaciro. Aba bagabo ni abahanga muzabagaye ikindi.

Inkiko mpuzamahanga

Prezida Kagame akomeje kwikoma inkiko mpuzamahanga kuko yemeza ko zashyiriweho abanyafrika. Prezida Kagame yemeza ko izo nkiko zikora injustice zirenganya abanyafrika. Ariko ikibazo umuntu yakwibaza hano ni kuki Prezida Kagame atabona ko n’inkiko zo mu gihugu ayobora zirenganya abaturage ? Wasobanura ute ko prezida Kagame abona ari normal ko umuntu utavuga rumwe nawe agomba kujya mu buroko ? Iyo urebye imfungwa za politiki ziri mu buroko mu Rwanda nka ba Ingabire Victoire, Deo Mushayidi, Niyitegeka, Ntaganda etc ukongera ukareba abanyamakuru babobera mu buroko kuko banditse inyandiko zidashimishije ubutegetsi nka ba Sayidati Mukakibibi, Uwimana Nkusi, Andrew Muganwa, etc wibaza niba prezida Kagame atabona ko inkiko zo mu gihugu ayobora zirenganya abaturage. Mbere yo kunenga inkiko z’amahanga prezida Kagame yari akwiriye kubanza agakosora amakosa ari mu nkiko ze agafungura izo mfungwa zose nta yandi mananiza azanyemo. Kuko bizwi ko mu Rwanda le pouvoir exécutif niyo iha ordre pouvoir judiciaire abacamanza babwirwa abagomba gufungwa naho bo akazi kabo kakaba gushakisha cyangwa gutekinika ibimenyetso.

Abanyafrika bayobora nabi ibihugu byabo.

Prezida Kagame akunze kugaya abayobozi bagenzi be ba Afrika avuga ko bayobora nabi abaturage babo. Ariko mu gihugu cye naho si shyashya. Nk’ubu mu Rwanda ntitwavuga ko ubutegetsi buyobora neza mu gihe nta espace politique iri mu Rwanda. Amashyaka ya politiki yemererwa kwandikwa ni avuga rumwe n’ubutegetsi yayandi bavuga ko adahangana. Naho amashyaka ya opposition yo barayangira n’abayobozi bayo bakanagwa mu buroko. Mu Rwanda ubutabera buri mu maboko ya pouvoir exécutif abacamanza nta bubasha bafite bwo guca imanza mu bwisanzure.

Abadepite ubundi akazi kabo ni ukugenzura imikorere ya gouvernement. Ariko siko bimeze kuko ahubwo le pouvoir exécutif niyo ibaha umurongo n’amategeko agomba gutorwa. Bishoboka bite ko abadepite batarahamagaza Prezida wa Repubulika ngo aze mu nteko abasobanurire icyo kibazo cyateje inkeke ku isi cya M23 kandi bivugwa ko u Rwanda ruyiri inyuma ? Bazabitinyuke babakuremo iyo kwotsa. Rero ntiwavuga ko u Rwanda rutegetswe neza mu gihe izo institutions uko ari ebyiri (pouvoir exécutif, pouvoir legislatif) zitigenga ahubwo zitegekwa na pouvoir exécutif. Niyo pouvoir exécutif kandi nayo abayigize nabo nta jambo bafite ku buryo umuntu umwe Prezida wa Repubulika niwe wenyine twakwita pouvoir exécutif agakorana n’abandi bantu bacye b’inkoramutima ze. Ibi rero bisobanura dictature yo mu rwego rwo hejuru. Mu gihe hari dictature rero sinumva ukuntu prezida Kagame ashobora kwishongora kuri bagenzi be bayobora ibihugu bya Afrika ko bayobora nabi.

Prezida Kagame ati: Muzansabe ndeke kubayobora uwo munsi nzabireka

Mu by’ukuri ni ubwa mbere prezida Kagame numva avuga amagambo nk’aya. Hari aho yabajije ati ese ikibazo ni Kagame ? Ati ese mbangamiye inyungu z’abo bazungu ? Ati iyo basahura Congo banyuza ibisahurano byabo i Kigali hari ubwo twigeze tubabuza ? Ati abantu baraza bakamwuka inabi bamusaba ngo niyamagane bariya ba M23 bayogoje akarere k’uburasirazuba ka Congo.

Uko njye mbibona prezida Kagame afite dilemme (yabuze amahitamo):

Icya mbere muri discours ye urasanga yifuza ko abazungu bakomeza gutera inkunga u Rwanda aho avuga ati ubundi umuntu udafite ingufu ntumushyira hasi ngo umuhondagure. Nawe ubwe arabona ko igihugu nk’u Rwanda gikenera hafi 50% ngo cyuzuze ingengo y’imari kitabaho iyo nkunga iramutse ifunzwe igihe kirekire.

Ku rundi ruhande, prezida Kagame ntashaka kwamagana M23 kubera ko nawe agomba kugumana influence muri Congo kuko hariyo imari itubutse iva mu mabuye y’agaciro. Prezida asa n’uvuga ati none se ko mwiba kuki twe mutubuza kwiyibira Congo ? Aha ariko afite ukuri kuko abazungu baraza bakavoma Afrika kandi bakoresheje abanyafrika. Ariko prezida Kagame yihisha inyuma y’ikibazo cy’abarwandophone baba muri Congo kandi ko cyatewe n’umukoloni.

Mu by’ukuri ikibazo si abo ba Rwandophone, ikibazo nyamukuru ni uwo mutungo wa Congo ibindi ni parevent pour justifier la présence au Congo. Iturufu yo guhiga FDLR imaze gusaza kuko rapport nyinshi zerekanye ko uwo mutwe nta capacité de nuisance ufite ku buryo wahungabanya u Rwanda. Kagame rero akeneye prétexte yo kuguma muri Congo. Ejo yari CNDP uyu munsi ni M23. Ese kuki Kagame yahagaritse Nkunda kuki atahagarika Ntaganda ? Niba Nkunda ari umucongomani kuki prezida Kagame yemeye kumufata ? Kuki uyu munsi noneho avuga ati ibibazo ni hagati y’abacongomani ? Pour être cohérent niyohereze na Nkunda afungirwe muri Congo noneho niba ibibazo ari entre Congolais.

Aho prezida Kagame yirengangiza ni uko contrat yasinyanye n’abo bazungu ibyo kwikoreramo bitarimo. None niba yumva amaze kugira ingufu zihagije ku buryo abona abasirikari be bakomeye cyane muri kariya karere byamuhaye akanyabugabo ko kumva nawe yajya kuvoma ku iriba ry’intare uko yishakiye bila mpango.

Aha niho hari ipfundo ry’ikibazo: D’un côté abazungu barashaka gukomeza umukino wabo wo kuvoma Afrika kubera ka crise economique kabageze ku buce, tutibagiwe n’intambara barimo barwana n’Abashinwa mu gusahura Afrika. Abo bazungu kuva igihe basahuriye Congo bakoranye n’abanyafrika bashyizeho nka ba Mobutu babafashaga kwiyibira. Ikibabaje ni uko nta majyambere bigeze baha ibihugu basahura. Ningwe n’abashinwa bagusahura bakakubwira ko bazakubakira autoroute, amashuri, amavuriro, etc.. Muri macye rero abo bazungu nta rundi rukundo bakunda Afrika uretse kuyisahura. Kuri iyi ngingo Kagame afite ukuri ijana ku ijana.

De l’autre côté Kagame aravuga ati aba bazungu nibankura définitivement muri Congo, kuko ariyo gahunda, bazaba bamurangije kuko nta handi hantu azongera kubona revenues nk’izo yakuraga muri Congo. Abo bazungu bazaba basigaranye za ntwaro zabo ebyiri: Ubucamanza n’imfashanyo. Kuri Kagame we agasanga ari ukubuza abanyafrika ubwigenge ariko akiyibagiza ko umuzungu iyo agushyize ku butegetsi ibi byose muba mwabivuganye hari aho ugera hari naho utagera. Ese kuki prezida Kagame yiyibagiza ko abo bazungu aribo bamuteretse ku ntebe ? Nta rundi rukundo rero bamukunda bamushyiriyeho iyo mission yo kuvoma Afrika. Kuba yarabemereye icyo gihe uyu munsi akaba ashaka kwisubira dore naho ikibazo kiri guturuka ibindi ni ibyo kudukinga mu maso.

Prezida Kagame arangiza abaza abayobozi avuga ati niba mubona ntakorera inyungu z’abanyarwanda muzambwire nzahita mvaho. Aha ariko birasaba kubanza kwumvikana na prezida Kagame icyo yita inyungu z’abanyarwanda. Dore muri macye inyungu z’abanyarwanda tuzimusubiriremo wenda wasanga tutazumva kimwe:

– Abanyarwanda ntibakeneye umuyobozi ujya gukina bras de fer n’abo bazungu mu gihe igihugu cyacu kigikennye kandi kigikeneye inkunga zabo bazungu kugirango twuzuze ingengo y’imari y’igihugu ya buri mwaka. Iyo nkunga tubaka ubu iri hafi ya 50% umunsi twayigushije tukayigeza kuri 10% icyo gihe ruzambikana rwose ntibazatuvugiramo. Ariko mu gihe abanyarwanda benshi batunzwe na salaire bita serum iza buri kwezi ngo babeho, bagaburire urubyaro, bohereze abana mu mashuri, bagure akenda ko kwambara, …. kubashora mu ntambara n’abazungu ni ukubahemukira kuko umunsi robinets zafunzwe ako gaserum kakabura bakamanika imbabura sinibaza ko uwo munsi bazishima ngo babyine intsinzi ko bari kurwanya umukoloni. Icyo bazaba barwana nacyo cya mbere ni inzara. Prezida Kagame ntakarebe hafi kuko we nta nzara izamwica we n’abandi bacye ariko la majorité bazajya mu bukene bubi na économie y’igihugu isubire hasi cyane niba yiyemeje iyi nzira yo guhangana n’abazungu. Abo bategetsi bamukomera amashyi baramushuka.

– Prezida Kagame arongera ngo uzamusimbura agomba kuba ari umuntu nawe uzi guhangana n’abazungu. Ibi ni ukwibeshya kuko mu gihe tugiteze intoki dushaka ko batumeneramo ako ka 50% ntabwo ushobora gushoza urugamba n’umuntu ukugaburira. Ntibibaho. Ahubwo umutegetsi ukenewe ni uzashyira mu gaciro akazamura ubukungu bw’igihugu ku buryo iyo mfashanyo baduha twazayibyaza ubukungu buhanitse buzatuma tutazongera gukenera abo bazungu kuko imisoro yo mu gihugu imbere izaba ihagije ngo ikore ingengo y’imari.

Umurage wa prezida Kagame ni uwuhe ?

Prezida Kagame ni umuyobozi ubona akorana ubushake ngo u Rwanda rutere imbere ndetse sinanahakana ko abishyiramo umurava mwinshi. Ikibazo ni uko kubaka igihugu cyubakiye ku bibazo bindi bikomeye bidakemuwe usanga ari nko kubakira ku mucanga. Ibibazo nyamukuru bitanya abanyarwanda kandi bituma badashobora gushyira hamwe ngo bahangane n’uwo mukoloni nkuko prezida Kagame abisaba birahari kandi bigomba gukemurwa:

– Gufungura amarembo ya politiki abanyarwanda bakisanzura
– Gufungura imfungwa za politiki zose
– Kurangiza ikibazo cy’impunzi hakaba ibiganiro n’abazihagarariye aribo mashyaka ya politique na société civile zikorera hanze y’igihugu
РGushyiraho institutions zikomeye zubahiriza s̩paration de pouvoir ex̩cutif, legislatif et judiciaire.
– Gusangira ubutegetsi nta bwoko cyangwa akarere karyamiwe.

Ibi ni ibintu prezida Kagame ashobora gukemura akiri prezida cyangwa akazasiga umurage ko byamunaniye kubikemura. Ubwo uzamusimbura ibi bibazo nibyo byihutirwa bigomba kujya kuri agenda ye kurusha guhangana n’abazungu baduha imfashanyo yenda kungana na 50% y’ingeno y’imari. Ibi bibazo bikemuwe noneho tuzaba dushyizeho fondation yubatse muri béton tukaba twakubakiraho amajyambere arambye kandi abashoramari b’abanyarwanda benshi bafite ubwoba bakagana u Rwanda nta mususu, bagahanga imirimo, na programmes nyinshi na za projets zikajya mu bikorwa.

Izi ngingo mvuze hano hejuru prezida Kagame abona zimugora atazikemura azamenye ko adakorera inyungu z’abanyarwanda ubwo ntazategereze ko abanyarwanda babimusaba kuko nta n’umwe uzabitinyuka ngo atahasiga agatwe ahubwo azabe umugabo abererekere undi wumva yakemura utwo tubazo tuzatuma twubakira u Rwanda duhereye kuri fondation ikomeye. Prezida Kagame ndetse ahisemo kubererekera uwo muyobozi mushya watorwa binyuze muri demokarasi nyayo twazamugira intwari ikomeye itazibagirana mu mateka y’u Rwanda.

TITO KAYIJAMAHE

Montr̩al РCanada.