PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N’AMAGI I TORONTO MULI CANADA

Nk’uko bimaze kuba akamenyero umukuru w’u Rwanda Bwana Paul Kagame uko agiye hanze y’u Rwanda cyane cyane mu bihugu by’i Bulayi n’ Amerika akoresha umuhango uhuza abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse n’abandi baba bamuherekeje, mu gikorwa bise “RWANDA DAY” Kuri uyu wagatandatu taliki ya 28 Nzeli 2013, uwo muhango wabereye mu mujyi wa TORONTO muli CANADA.Ni muli urwo rwego rero amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera hanze y’u Rwanda aliyo : Amahoro na RNC, afatanyije n’izindi Sociétés Civile nyarwanda alizo RIFDP (Réseau International des femmes pour la Démocratie et la Paix) na CRC (Congrès Rwandais du Canada) Tutibagiwe abanyeCongo, abarundi , abatanzaniya hamwe na bamwe mu banye Canada kavukire bakoresheje umuhango wo kwamagana Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Icyo gikorwa cyo kumwamagana cyamaze amasaha asaga 12 yose, cyaranzwe n’imvururu nyinshi cyane kuburo budasanzwe .

Aliko rero nyuma y’uko Perezida Paul Kagame ahohotewe i OXFORD mu bwogereza ubwo yaterwaga amagi n’amase; abashinzwe gutegura uyu muhango wa RWANDA DAY nabo bali bafashe izindi ngamba zikaze cyane, ku buryo kugeza mw’ijoro ryo kuwa gatanu no mubitabiliye RWANDA DAY batali bazi aho izabera.

Ubundi kuli gahunda RWANDA DAY yagombaga kubera muli Hotel SHERATON mu mujyi rwa gati wa TORONTO ; aliko bitewe n’ibikorwa by’abateguye iyi myigaragambyo, ubwo bandikiraga ubuyobozi bwa Hotel SHERATON inyandiko ndende isobanura ibikorwa bibi bya Perezida w’u Rwanda, muli iyo nyandiko ndende kandi babwiraga ubuyobozzi bwa hotel ko nibaramuka baretse icyo gikorwa cya RWANDA DAY kikahabera ko ibintu bizadogera ngo bitewe n’imyigaragambyo izahabera. Aha twabibutsako mugihe iyi hotel yabonaga izi nyandiko ali nako abantu benshi batandukanye batelefonaga ubuyobozi bwa Hotel nabo bagenda babasaba ko batagomba kwemera ko RWANDA DAY ibera aho .

Niko byagenze rero koko ubuyobozi bwa Hotel Sheraton bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano bwali bwagiranye na Leta y’u Rwanda.

Nyuma y’aho rero abashinzwe gutegura RWANDA DAY bakomeje gushakisha ahandi bakorera RWANDA DAY , aliko bitewe n’uko abateguye iyi myigaragambyo nabo bali bazengurutse amahoteli yose yo mu mujyi nka Westin Harbour Castle Hotel , Four seasons Hotel, Grand Hotel na WHR-Worl Hockey Center agenda babagezaho inyandiko zitandukanye zisobanura ibikorwa by’iterabwoba n’iyicarubozo ngo bikorwa na leta y’u Rwanda; byatumye koko igikorwa cya RWANDA DAY kitabera mu mujyi wa TORONTO kuko aho bajyaga hose babateraga utwatsi.

Iyi ikaba aliyo mpamvu igikorwa cya RWANDA DAY cyaje kubera hanze y’umujyi wa TORONTO.

Ikondera Infos Canada

Comments are closed.