Prezida Paulo Kagame akomeje kunonosora gahunda y’indi “genocide”

Generali Kayumba Nyamwasa, muri ya filimi ya BBC “Rwanda Untold Story”, hari aho agira ati “Mu gihe umukenke wawu(u)mishije, noneho ugacana inkongi, nta kindi gikurikira, uretse kugurumana kwawo.” Aha yerekana uruhari rwa Prezida Paulo Kagame muri “genocide” n’andi mahano byabaye mu Rwanda muri 94.

Mu gihe hirya no hino muri Afrika abaturage bariguharanira ubutegetsi bujyanye no kwisanzura muri demokrasi, basezerera abanyagitugu, Kagame na FPR ye bo bakomeje gukora ibishoboka byose kugirango babugumeho nyuma y’imyaka irenga 20.

Jean Damascene Ntaganzwa aherutse kwandika mur’iki kinyamakuru ko Kagame ashobora kuzasiga u Rwanda nyuma yaho ya rusanze. Nibyo koko, mu gihe tuziko yatangiye kera gukusanya inkwi zo kurutwika rukazaba umuyonga.

Ariko mur’iki gihe manda z’ubuprezida ze zigiye kurangira, biragaragarako uwo mugambi wo gusenya igihugu ashishikajwe no kuwugeza kundunduro. Ibi bikorwa bya politiki arimo nta kindi umuntu yabibonamo, mu gihe yaba azi amateka y’igihugu cyacu, akanazirikana urwangano n’akarengane FPR ikomeje gutegekesha abanyarwanda.

Nyuma y’iyi nkuru ya BBC ivugako noneho inzego z’ibanze za FPR mu gihugu hose zahagurukiye kwiga ukuntu itegeko nshinga ryavugururwa rikongerera Kagame manda z’ubutegetsi, abanyarwanda tutifuza izindi ntambara nkizahitanye inzirakarengane zitabarika, zikazana ubutegetsi bwa FPR bukomeze kurenganya bitavugwa twakora iki?

Kwisuganya ni ngombwa. Naho ubundi n’abari bararokotse, bazarimbukira mur’iyi migambi ye ya nyuma. Kandi ngo yaranabitangaje. Ngo aho kurusigira undi, ngo azasiga arutwitse. Muze rero duhaguruke nk’umuntu umwe, tumubuze kudutwikira igihugu, n’irari rye ry’ubutegetsi.

Abanyarwanda niba tutirwanyeho ngo duharanire ubuzima byacu n’ubw’abenegihugu bose, tutagobye kugira ubwundi duhungabanya, ntituzitakane abanyamahanga byadukomeranye. Ku baba bakomeje gushyigikira FPR na Kagame, muzirikane uruhari rwanyu mu makuba y’igihugu imbere y’amateka.

Ambrose Nzeyimana