Prof Léopold Munyakazi ati: Barashaka kunkoreraho ibyo bishakiye nk’aho ndi ikimonyo cyavanywe mu muhanda.

Dr Léopold Munyakazi

Kuri uyu wa Kane urukiko rukuru mu Rwanda rwasubukuye iburanisha ry’urubanza bwana Leopld Munyakazi yajuririyemo kubera igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahanishijwe mu mwaka ushize.

Mu iburanisha ryo kur’uyu munsi, uregwa yasabye ko umucamanza yazajya kumuburanishiriza aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Arasanga ari bwo yabona ubutabera buboneye. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Iburanisha rya none ku bujurire bwa Bwana Leopold Munyakazi mu rukiko rukuru mu Rwanda ryongeye kurangwa n’impaka ndende ku baburanyi bombi.

Kimwe mu byo uyu mugabo asaba urukiko rukuru ni ukumanuka rukajya kumuburanishiriza ku Kamonyi aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.

Munyakazi yasabye umucamanza kongera gusuzumana ubushishozi ubusabwe bwe. Arasanga kujya kumuburanishiriza aho aregwa ko yakoreye ibyaha byarushaho gutanga isura nziza y’ubutabera bw’u Rwanda mu maso y’amahanga.

Bwana Antoine Muhima umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabwiye uregwa ko urubanza rugomba gukomereza mu rukiko yajuririyemo bazabona ari ngombwa bakazamanuka aho bikekwa ko ibyaha byabereye. Ni ingingo yashimishije Munyakazi.

Munyakazi kandi yikomye inkiko z’u Rwanda zabanje ko zamuburanishije zikamuhanisha igihano cya burundu y’umwihariko. Aravuga ko izo nkiko zitabifitiye ububasha.

Aravuga ko agifatwa hatagombaga kugira urundi rukiko rumuburanisha uretse uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha biri ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Munyakazi aravuga ko yakorewe ihohoterwa yamburwa uburenganzira n’ibihugu by’u Rwanda na USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo Munyakazi avuga biramutse ari ukuri cyaba ari ikibazo gikomeye. Bwisunze ingingo z’amategeko bwabwiye urukiko ko Munyakazi yavuye muri USA yirukanywe yakirirwa i Kanombe ku kibuga cy’indege nk’uko undi munyarwanda wese yakirwa, aburana agengwa n’itegeko risanzwe.

Ubushinjacyahan bwavuze ko urukiko rwamuciriye urubanza rubifitiye ububasha kandi ko Munyakazi yakunze kwiyima uburenganzira bwo kuburana.

Bwavuze ko urukiko rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bw’uregwa ariko nta bubasha rufite bwo gutesha agaciro ibyakozwe n’inkiko zabanje.

Munyakazi yavuze ko ubushinjacyaha bwiritiranya ibintu mu nyungu atazi izo ari zo. Yagize ati “ Sinafatiwe Kanombe nafatiwe muri USA ndahafungirwa. Yabajije ati ubushinjacyaha bubifitiye impapuro ko nirukanywe? Njye mfite urupapuro rwerekana ko nashimuswe nari ngitegereje icyemezo cy’urukiko najuririyemo.” Ati Barashaka kunkoreraho ibyo bishakiye nk’aho ndi ikimonyo cyavanywe mu muhanda.

Umucamanza yamubajije niba icyo yita ubushimutwe bwe bumuha ububasha bwo kuburanishirizwa mu rwego rwa mbere.

Munyakazi yabihariye ubushishozi bw’urukiko ariko ntiyabura no kuguma gutsimbara ku kuba yarashimuswe azanwa kuburanira mu Rwanda.

Indi ngingo yateje impaka mu rukiko ku baburanyi bombi, ni iy’abatangabuhamya bagera kuri 15 bahamagajwe n’uruhande rwa Munyakazi. Aba bari biganjemo abasaza n’abakecuru bazi ko baje gushinjura uregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba batangabuhamya baje mu rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bagombye kuba bagaragarizwa imyirondoro yuzuye ndetse n’icyo bazafasha urukiko. Ubushinjacyaha bwafashe abo bari baje mu rukiko nk’abaherekeza. Bwavuze ko hagomba kubanza kuboneka urutonde rwabo runoze urukiko rukarwemeza aho kuza nk’abaherekeje mu bukwe.

Uruhande rwiregura rwo ruvuga ko aba batangabuhamya bari barabatanze no mu nyandiko. Munyakazi yabwiye umucamanza ati Nyakugira Imana nanjye ibyo ubushinjacyaha buvuga ni ko mbibona ariko ndagira ngo mbuhumurize ndabona bwatangiranye ubwoba.

Na we yisunze ingingo z’amategeko yasobanuye ko yemerewe kuza kuburana yitwaje ibimenyetso byose asanga ko byamurenganura igihe yaba yiteguye.

Yikomye ubushinjacyaha ko buhora bukora icyo yita kwitwaza ko System bahuriraho mu guhanahana amakuru itameze neza bikaba intandaro yo gusubikisha urubanza. Kuri we ubwo si ubutabera buboneye.

Umunyamategeko umwunganira yavuze ko iby’abatangabuhamya bamushinjura baje mu rukiko, umucamanza yabisuzuma.

Umucamanza yavuze ko hataragera kumva abatangabuhamya. Yavuze ko kuba baje bishobora gukorwa mu manza mbonezamubano kandi ko bitashoboka mu manza nshinjabyaha. Yabategetse gusohoka mu iburanisha umwanditsi w’urukiko akabanza gufata imyirondoro yabo.

Ni ingingo na yo Munyakazi yateyeho impaka maze avuga ko imyirondoro y’abatangabuhamya ikorerwa ku nyandiko y’iburanisha bari mu rukiko.

Umucamanza yamwibukije ko igikenewe ari ugusigarana nomero za telephones zabo. Maze ategeka ko ntawemerewe gukurikirana urubanza.

Munyakazi yasabye ko kandi yahabwa dosiye yuzuye y’urubanza. Aravuga ko akeneye ibimenyetso byose byamurenganura. Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ibyo asanga byakamurenganuye ari we wagombye kuba abigeza ku mucamanza.

Urukiko rwamaze impungenge Munyakazi rumubwira ko ikimenyetso cyose ruzasanga cyamurenganura ruzategeka kikazanwa mu rukiko.

Bwana Leopold Munyakazi yirukanywe muri USA muri leta ya Alabama mu 2016 aho yari umwalimu muri Kaminuza. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano. Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 08 y’ukwezi kwa gatatu.

VOA