Prof Mbanda yakijijwe n’amaguru, atinya kubazwa itekinika ry’amatora

Yanditswe  na Frank Steven Ruta

Ubwo yatangazaga ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubuliak mu Rwanda, Professeur Kalisa Mbanda yatinye kugira icyo abazwa n’abanyamakuru n’indorerezi zari mu cyumba yabitangarijemo, ahaguruka bwangu abahunga.

Hari ku itariki ya 09/08/2017, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangazaga burundu ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nyuma y’amatora yo kuwa 03-04/08/2017. Ibi byaje bikurikira amajwi yiswe ay’icyerekezo yagiye atangazwa mu byiciro mu ijoro ry’umunsi amatora yari yakozweho, bugacya hagatangazwa amajwi y’agateganyo yahaga General Kagame intsinzi y’indi manda y’imyaka irindwi.

Mu itangazwa ry’amajwi y’agateganyo kuwa 05/08/2017, abanyamakuru hamwe n’indorerezi babajije ibibazo binyuranye, byiganjemo amakosa yari yakozwe na Komisiyo y’amatora, nko kuba ibyatangajwe byarabarwaga ntibigere ku 100%, kuba amajwi yabaga yatangajwe atarahuraga n’impuzandengoy’ijanisha ryayavuzweho, no kuba hamwe na hamwe imibare itarabaga isobanutse cyangwa se ikabamo kwivuguruza.

Ikindi kibazo yabajijwe icyo gihe ni ukuba nta majwi y’impfabusa yagaragaraga mu byo batangaje, kandi hari aho zabaga zabaye nyinshi no kurenza amajwi yagizwe na bamwe mu bakandida. Icyo gihe mu guhuzagurika, Prof Mbanda ukuriye komisiyo y’amatora, yagize igihunga kubwo gutungurwa n’icyo kibazo, televiziyo y’u Rwanda yatambutsaga ibyabaga ihita ibihagarika ngo Abanyarwanda batumva aho abisubiza, nawe ati “Twibanze ku kumenya uwatsinze … impfabusa tuzazirwanya…”

Kuwa 09/08/2017 hatangazwa amajwi ya burundu, akirangiza gusoma ibyo yateguriwe, Prof Kalisa Mbanda yabonye ibiganza by’abanyamakuru n’indiorerezi bifuzaga kugira ibyo basobanuza, atanguranwa avuga ngo ibyo yari afite byo gutangaza birarangiye, asaba uwifuza kugira ikindi abaza kuzaba bahura ikindi gihe (kitazwi), ubundi ahaguruka arombereje mu nzira isohoka, ngo hatagira n’umukurikiza micro.