Prosper Bamara: uko mbibona

UMUNYAMAKURU W’INZOBERE MULINDAHABI JEAN CLAUDE ARADUFASHA KUGANIRA, DUTEKEREZE KU MPAKA ZAGIWE HIFASHISHIJWE IBITEKEREZO BY’IMPUGUKE MU MATEGEKO: BWANA BOSCO MUTARAMBIRWA, MAITRE EVODE UWIZEYIMANA, PADIRI NAHIMANA THOMASI, PROF CHARLES KAMBANDA NA NYAKUBAHWA OLIVIER NDUHUNGIREHE

Abakurikiye izi mpaka babyumva bate, nako twabyumva dute. Dore jye uko bingaragarira, ntiriwe nsubiramo ibyiyumviro binyuranye by’aba bagabo b’inararibonye.

Olivier Nduhungirehe (turamuha icyubahiro cye nk’uhagarariye Leta iyoboye igihugu cyacu) nk’umunyamategeko aragaragariza abo bajya impaka ko ibya manda bisobanutse neza mu itegeko uko riri kugeza ubu, aliko ko impaka ziliho zigibwa, ko kugeza ubu nta hantu na hamwe itegeko rirahutazwa ku bijyanye na manda, mbese aramenyesha abo baganira ko nta kugira ubwira mu gufata za conclusions mu gihe ibiganiro birimbanije mu bantu benshi bibaza icyazakurikiraho. Kuli we abamukurikiye mu mpaka byaba byumvikana ko ababwira ko bagomba kwitonda ibiganiro n’impaka mu baturage bikazasobanura ibintu kuko ububasha ari ubwabo (abaturage).

Nibyo ibyo avuga, aliko aha arasa n’uhinduka umunyapolitiki cyane kandi impaka zili mu kibuga cy’amategeko. Gusa nyine nta n’uwakwirengagiza ko ali umunyapolitiki.

Maitre Evode Uwizeyimana ibyo atangaza bigaragaza ko nta kibazo manda z’umukuru w’igihugu zihinduwe, ko byanyuzwa mu nteko, ko aliko n’iyo zombi zitabyemeza bitabuza icyifuzo gushyikirizwa abaturage. Aragaragaza ko ingingo ya 193 ihagije kugira ngo itegeko nshinga ribe ryahindurwa mu kwemerera umukuru w’igihugu uliho kongera kwiyamamaza.

Aha twakwibaza niba uyu munyamategeko adafite ibyo yirengagiza ku mpamvu za politiki cyangwa se niba hatari ibyo atabasha kubona neza. Icya mbere ibyifuzo birasa n’ibiriho bihatirwa cyangwa se bigezwa ku baturage bidaturutse mu nteko z’abadepite n’inama y’abaministri bitarayimenyeshejwe. Icyifuzo cyagombye guturuka aho ngaho niba itegeko ribaho. Noneho impaka zikazatangira kubaho. None se abatubwira ko impaka ziliho mu banyarwanda kandi abashinzwe kugeza icyifuzo kuli Nyakubahwa umukuru w’Igihugu ataribo bazitangije ngo byubahirize itegeko, ibyo byo byakwitwa iki? Ikindi hali abadepite bagaragaye muli ili sakabaka ryo gutsindagira ibi mu baturage, aho kubiganirira mu nteko ngo bazamure icyifuzo hakurikijwe Itegeko nshinga.

Bosco Mutarambirwa we yumva nta mpamvu n’imwe yagombye kwitwazwa ngo Itegeko nshinga rihindurwe, ndetse yumva ari ukurengera gukorwa na FPR n’abayikuriye bikaba byaba no gusuzugura abanyagihugu.

Aha naho ibyo avuga birumvikana kuko usuzuguye Itegeko nshinga aba asuzuguye abanyagihugu ubwabo. Aliko nyine nta kiratangazwa ku mugaragaro na Perezida w’igihugu ubwe, uretse ibigaragarira abantu ko biliho bikorwa akinumira ntabyamagane kandi kubyamagana bili mu nshingano ze. Aha niho ibyo Mutarambirwa avuga bigaruka bikagira ireme.

Profeseri Charles Kambanda we, Aragaragaza ko iby’ingingo ya 193 ntaho bihuliye na hato no guhindura igice cy’Itegeko nshinga kirebana n’umubare wa za manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora. Aho Ingingo ya 101 igaragazako bidashobora kubaho kandi ko nta mpamvu n’imwe ishobora kubaho yatuma umubare wa za manda uhindurwa. Aha Charles Kambanda aragaragaza ko ibirebana n’umubare w’imyaka ugize manda byo bishobora guhinduka hifashishijwe ili tegeko.

Ibi Kambanda avuga ni ukuli kuzuye nkurikije uko byumvikana. Ntacyo umuntu yarenzaho. However: Birasaba kubanza gushishoza mu ndimi zose Itegeko nshinga ryanditsemo (Ikinyarwanda, Igifaransa n’icyongereza), hakarebwa niba byumvikana kimwe hose. Byaba bishobora kunyuranya, hakarebwa ururimi rw’ibanze muli izo eshatu abakoze itegeko bakoreyemwo, noneho ubutumwa butambuka binyuze muli urwo rurimi akaba aribwo busumba ubundi bwo mu zindi ndimi. Aha ni ukwibaza niba Prof Kambada yarahatekereje, kandi biratureba twese abanyarwanda mu mpaka tuliho tujya.

NKOMEJE KUJYA IMPAKA RERO KANDI NTINZE KULI CHARLES KAMBANDA, PADIRI NAHIMANA NA EVODE UWIZEYIMANA

Ngarutse kuli aba bagabo kuko ibyo Bosco Mutarambirwa na Nyakubahwa Olivier Nduhungirehe batuganiriye byo bisa n’ibisobanutse neza ku wumva wese.

Ntatinze rero, Jye ndibaza ko Padiri Nahimana yasobanuye neza (neza cyane ndetse) aliko hari aho atacengeye cyane kuko yibazaga yenda ko buli wese abyiyumvisa (gusa byaba byiza atereye agatima ku mpamvu z’uko abantu bose badafite urwego rw’imitekerereze ihanitse ku kigero cye bityo akajya adufasha akamanuka cyane akagera hasi iyo aho twese abenshi twisanga), kuko uko abivuga Imitwe yombi y’abashingamategeko ibyemeye byajyanwa mu baturage bakemeza cyangwa bakanga. Aha niho ngarukira Argument ya Charles Kambanda. Dukurikije ibyo Padiri avuga biragaragza ko Evode Uwizeyimana yakandagiye ukuli kw’amategeko ahugukiwemo (abishaka cyangwa se bimutunguye), gusa hari impungenge ko byanagaragaza ko Ingingo ya 193 ihagije , mu gihe yaba yubahirijwe uko bikwiye, ngo itegeko nshinga rihindurwe mu buryo bwo kwemerera Perezida kwiyamamaza. Nyamara siko bili.

Dr Kambanda arabigaragaza neza (ariko anuzuza ibyo Padiri asobanura) ko ingingo ya 193 ntaho ihuriye n’ibyo kongera kwiyamamaza. Aha akuzuzwa na Padiri Nahimana neza cyane, aho agira ati abakoze ririya tegeko bahambiriye Kagame baramudanangira neza neza. Ntaho bihuliye, nta mahirwe na makeya afite. Iyo baba abahindura ahubwo tubagiriye inama (tukaba les conseillers du diable), dore baramutse ari abahanga icyo bakora: “Bajya inama bakareba niba bibaho ko itegeko ryakwigiraho application ryo ubwaryo. Basanga bibaho cyangwa se byagira gisobanura, bagatekereza kwifashisha ya article ya 193, maze bagahindura iyo ngingo y’193 ubwayo”, bakayiha indi sura igenda igakomanga no ku gace ka article 101 kavuga kuli umubare wa za manda. Gusa byagaragarira bose ko ali ugupfunda imitwe ariko bigahita, igisebo nticyangana no kulihutaza (itegeko) ryose uko ryakabaye, no gukoza isoni abanyamategeko nka ba Evode, abayoboye Urukiko rw’ikirenga n’abandi.

Aha ndashimira umwe mu bahanga, umunyarwanda witwa Kazubwenge Juste, unsobanuriye ko aka ga-chance nako ntagahali, ko ngo Ingingo ya 193 idashobora kwivumbagatanya ngo yihindure ubwayo biyishingiyeho, kuko ngo yifitemo inzitizi “alinea yayo ya 4” iyidanagiye ku buryo itakwinyagambura ngo yihinduranye cyangwa se ngo ihindure isura. Ibi bisobanuye ko iyi Ngingo ya 193 idoze neza nta cyayihindukaho, bityo bikaba bivuga ko nta mahirwe na make Itegeko nshinga ritanga yo gukorakora ibijyanye n’ihindurwa ry’umubare wa za manda.

Ikindi nakongera kuli reasoning ya Padiri Nahimana ni uko: Bizwi na bose ko Imitwe yombi y’abashyiraho amategeko itabaho mu by’ukuli, abayirimo bagize igikanka kigaragara aliko imbere nta substance yihariye ilimo, halimo substance ya Kagame ubwe n’abatechniciens be ba FPR.

Kagame niwe ugize lower chamber na Upper chamber aliko akifureba igikoti kigizwe n’abagore n’abagabo bavanywemo umutima wabo burundu. Urumva ko iyo mitwe yombi niba ali Kagame: Kagame ntiyakwanga gutora icyo Kagame amuzaniye ngo atore. Ku rundi ruhande, abaturage ntibariho, ntibagira uguhitamo, kuko iterabwoba n’ubwoba bagotewemo byatumye batanga procuration bayiha Kagame ngo ajye abagenera icyo bahitamo. Aha naho Kagame yarabaseseye neza kugeza mu musokoro niwe uhitamo icyo bemeza. Na none Kagame ntiyakwanga gutora icyo Kagame amuzaniye ngo atore.

Aha dufite ba Kagame bane bagomba guhererekanya amagambo muli uyu mukino: (1) Kagame-Perezida; (2) Kagame-Inteko ishinga amategeko-lower-chamber; (3) Kagame-Inteko ishinga amategeko-upper-chamber; (4) Kagame-Abaturage bali-mu gihugu-n’abali muli za-Ambassades-cyangwa se bakorana nazo.

Dore aho ruzingiye ingata mu by’ukuli akaba ali naho ibintu bibera akaga kuli aba ba Kagame bose: ni uko ili Tegekonshinga ridatanga aho gusohokera bahererekanya izi mpapuro zo gusinyaho ko bemeye. Ingingo ya 193 nta mahirwe na make itanga nta n’urufunguzo rwafungura icyumba ingingo ya 101 yashyinguwemo yifitemo, kandi Ingingo ya 101 igice cyayo cya kabili iraturaho ingufuri itagira urufunguzo mu gushimangira ko umubare wa za manda udashobora bibaho guhinduka, ko nta mpamvu n’imwe ishobora kubaho yatuma ibyo bibaho.

Aho Kambanda yavuze options ebyili ngo aba ba Kagame bafite, jye ndasanga bafite option imwe gusa (kugira ngo umukuru w’igihugu agumeho): Gukora gisilikali, bakirengagiza amategeko n’Itegeko nshinga bagahutaza ubundi bikazaba uko byakabaye: Samusure wa Rusunzu hejuru mu busholisholi ati “Nzapfa Nzakira, Simbizi! “. Ngaya amahitamo asa n’ariho yiganza mu mirebere y’aba bagabo. Turabifuriza kubumbura amaso y’umutima no kwizitura, kuko bababigiriye neza batugiriye neza natwe abanyarwanda.

Ndasoza mvuga ko gusuzugura cyangwa se kunanirwa kubahiriza Itegeko nshinga ali naryo Tegeko riruta ayandi yose mu gihugu, ku Mukuru w’Igihugu, ali Icyaha gikomeye kitababarirwa kandi kidashobora gusaza bibaho, gihora ari gishya nk’icyakozwe ejo cyangwa se none n’iyo haba hashize imyaka ijana gikozwe. Ni icyaha kiba gikorewe abanyagihugu bose n’igihugu cyose uko cyabumbabumbwe kuva ku bakurambere kuzageza ku bazavuka no mu bihe bizaza.

Nta mpamvu yo kugikora rero, twizere ko abanyarwanda twese, turangajwe imbere n’umukuru w’igihugu cyacu tuzafatanya mu kuba beza n’abakunzi b’igihugu cyacu imbere y’amategeko, kandi ko nta uzaganza abandi n’umwe byageza aho kubashora mu mahano yo kudaha icyubahiro Itegeko riruta ayandi. Byaba ali ishyano riguye, kandi ntibyaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’igihugu cyacu. Bitongeye kubaho na limwe twashima, twakwishima.

N.B.: Aho naba nagize ukwibeshya cyangwa se ukudasobanukirwa, ndizera ko abamfasha guteza imbere imyumvire yanjye bari bubigirane umutima ukunda kandi udahutaza. Murakoze.

AMAHORO

Prosper Bamara