Protais Musoni na Colonel Twahirwa Dodo barashinjwa gukora ibikorwa by’itsembabwoko mu cyahoze ari Kibungo

    Bwana Jean Damascène Munyampeta, umunyamabanga mukuru w’ishyaka  PDP-Imanzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FRP buriho i Kigali yagize icyo asaba Dr Theogene Rudasingwa, umukuru w’ishyaka New RNC nyuma y’aho iryo shyaka rishyize ahagaragara itangazo rivuga ko habayeho Genocide yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Congo ndetse n’ikiganiro Dr Rudasingwa yagiranye na BBC Gahuza Miryango ashimangira ibikubiye muri iryo tangazo!

    Bwana Munyampeta akoresheje urukuta rwe rwa Facebook yashinje ku mugaragaro Colonel Twahirwa Ludoviko uzwi kw’izina rya DODO, ubu utegeka ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi ATRACO na Protais Musoni, wahoze ari igikomerezwa muri FPR akaba yarabaye Ministre imyaka myinshi ndetse na Perefe wa Kibungo na Kigali y’umujyi, ko abo bagabo bombi bakoze ibikorwa by’itsembabwoko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo.

    Yagize ati:

    “Erega izashyira yemerwe kuko nta maraso amenekera ubusa. Nasaba Theogene Rudasingwa w’umunyakibungo nkanjye kutibagirwa Afande Twahirwa Dodo na Musoni Portais bakoze épuration ethnique muri Kibungo yose.”

    Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko umuvandimwe wa Bwana Jean Damascène Munyampeta wari umurwanashyaka w’ishyaka PL yatumweho na Bwana Protais Musoni wari Perefe wa Kibungo undi aramwitaba, kuva yajya kumwitaba kugeza uyu munsi twandika iyo nyandiko ntawongeye kumenya ibye imyaka 20 irashize!

    Bwana Munyamapeta yemeza ko ibyabereye muri Kibungo n’ababigizemo uruhare abizi kandi yabitangira ubuhamya bibabaye ngombwa.

    Ben Barugahare

    Email: [email protected]