PS IMBERAKURI IBABAJWE N’URUPFU RW’UBYEYI MUKARUNYANA TAWUSA

Mukarunyana Tawusa wari uje kubyarira mu kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yitabye Imana nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abari bamuherekeje n’abaganga bavuga ko ntacyo bamufasha kuko adafite ikarika ya Mutuelle de santé ,gusa we yaberekaga impapuro yishyuriyeho ubu bwisungane.

Mukarunyana Tawusa bakundaga kwita Mama Regina witabye Imana mu rukerera rwo kuri iki cyumweru yagiye kuri iki kigo Nderabuzima cya Zaza aherekejwe n’umujyanama w’ubuzima yari yabwiye ko arwaye indwara ya Malaria ariko bikaza kugaragara ko ari ku nda.

Ishyaka PS Imberakuri risanga Leta ya Kigali aho gushyira imbere ubuzima bwa rubanda ahubwo ishishikajwe nikibava mu mifuka ! Bityo rikaba risanga igihe abantu beshi batanze ubwisungane ntawakagombye gupfa kuko yabubuze cyane ko nyakwigendera we yari yarabutanze, bityo akaba azize imikorere mibi idaha rubanda agaciro.

Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe cyane n’urupfu rw ‘uyu mubyeyi, bityo rikaba riboneyeho akanya ko kwihanganisha abo nyakwigendera yasize, ari nako risaba abanyarwanda bafite umutima ukunda kuba hafi bakiyama abantu bose bakomeje kubica nabi no kubagaraguza agati.

Imana ibarinde

Bikorewe i Kigali kuwa 5 Mata 2017

Sylver MWIZERWA

Umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa PS Imberakuri