PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda;

Mugire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013. Uyu mwaka urangiye abanyarwanda bingeri zose dutaka, dushyirwa ku nkeke aho tutahwemye kugaragaza akababaro duterwa na leta iyobowe na FPR Inkotanyi, aho ubutabera bwigaragaje ko bukora mu nyungu z’ababushyizeho aho kuba izabanyarwanda. Murebe imfungwa zizira akampi zifunze, murebe uko imanza z’abatavuga rumwe na leta zicibwa. Yewe, nimurebe n’imfungwa zirangiza ibihano zikaborera mu magereza. Ubu, ayo magereza nayo asigaye ameze nabi cyane koko ntabyo kurya bikiharangwa, yatewemo n’ibisimba by’ubwoko utamenya kubera ubucucike. Ibyo bikaviramo imfungwa guhora zimeze nabi kandi no kujya kwa muganga naho hajyayo umugabo hagasiba undi.

Imibereho y’abaturage yarushijeho kuba nabi aho umunyarwanda atagifite uburenganzira na busa, aho umunyarwanda atakigira isambu ye bityo ntagire uburenganzira bwo guhinga ibimutunga. Ibi nibyo bituma abaturage bo muturere dutandukanye bahunga ingo zabo kubera inzara. Ntiwavuga ku mibereho y’abaturage ngo ureke kuvuga ku bwishongore bw’abayobozi bamwe na bamwe aho badahwema kuvugira ku banyarwanda ko ikibazo cy’inzara cyarangiye. Ariko ndivugira kuko koko kuribo cyararangiye doreko niyo inkunga z’amahanga zibuze bashyiraho ikigega cy’agaciro ubu cyabaye itegeko kuri buri mukozi kugishyiramo umushahara w’ukwezi kandi nyamara abenshi mu batanga ayo mafaranga batazi icyo azakora. Nta munyarwanda ugihabwa servisi runaka atabanje gutanga agaciro nyamara barangiza ngo umuntu azagatanga ku bushake, bwahe burakajya. Igitangaza cyane ariko, n’uko n’abashyizeho ako gaciro, badashobora gusobanura uko ayo mafaranga yakirwa n’uko akoreshwa. Ako kavuyo gakorwa ku bwende kugirango abayakira bashobore guyakoresha uko bishakiye. Ibi byose bikorwa hirengagijwe ko bamwe basanzwe bafite imyenda y’amabanki cyangwa se badafite n’ubushobozi namba n’ibindi. Ubu noneho n’inguzanyo zaribagiranye.

Tubwirwa buri gihe iterambere wareba abategarugore, urubyiruko birirwa bashwiragizwa n’inzego z’umutekano ukibaza iryo terambere ukaribura. Hirya no hino abantu baricwa wagirango babaye amatungo ari nako ishimutwa, inyerezwa n’ihohoterwa rikataje.

Ibi, byakomeye cyane cyane aho intambara yongeye kubura mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. Rekaho byayobeye kw’ishongo ubu inama z’umutekano zisigaye zifata imyanzuro ya buri munsi kandi mu byukuri nta mutegetsi urasobanura ikibazo abanyarwanda bafite ku buryo tudasobanukirwa n’ayo ma nama n’isakwa rya hato na hato. Dore noneho ntawe ukinemerewe gutura aho ashaka. Abaturage basanzwe bimaze kubarenga, ndetse n’abacuruzi barambiwe gucururiza leta aho kwikora.

Ibi byose bikaba binyuranye cyane n’itegeko nshinga. Usibyeko nigiza nkana, ariko itegeko nshinga bigeze aho umuntu yibaza niba n’abarishyizeho ubwabo bazi ibikubiyemo.

Ntabwo twarangiza tutagize icyo tuvuga ku kibazo cy’impunzi. N’ubwo leta y’u Rwanda ntako idakora ngo ikureho status y’ubuhunzi ariko iyo witegereje usanga ibyo guhunga byariyongereye kuburyo n’abo mu nzego z’ubutegetsi batangiye guhunga. Ese, uzategeka gucyura impunzi nyamara n’urangiza umwana wawe cyangwa umugore wawe ahunge, ubwo se abandi uzaba ubacyura ubajyana he. Ese ubundi, hari uwahunze igihugu cye abanje gusaba ubutegetsi uburenganzira. Igihe, impunzi zizasanga icyo zahunze cyaravuyeho, nizo zizafata iya mbere gutaha. Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.

N’ubwo twabikomojeho mu kanya, ntitwabura kudoma akajisho ku bubanyi n’amahanga, aho ubu buri mu nyarwanda yaba ubona ndetse nutabishaka bitewe n’impamvu runaka tuzi kandi tubona twaragiye mu kato aho igihugu cyacu gishinjwa ko cyaremye umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo. Ibi byaje gutuma inkunga zihagarara, ibiciro si ukuzamuka ku isoko karahava, maze ubukene buba munange. Ari nako kandi abagishobora gutarabuka, amayira agenda arushaho kuba imfunganwa, abaturanyi batwikangaho kugenzwa na twinshi. Kubona aho umuntu ahahira ku baturanyi ntibyoroshye.

Inkurikizi z’ubutegetsi bubi zigaragarira mu nzego zose. Ibibazo byugarije urubyiruko n’urudaca. Usibye kubura imurimo, n’abari basanzwe biga bafashwa n’imiryango imwe n’imwe nabo bagiye kureka amashuri kuko imyinshi yahagaze. Hasigaye ari kwa kundi ngo n’aho umugabo hagasiba undi.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda;

Uwavuga ibibi dukorerwa bwakwira bugacya. Icyangombwa ni ugufata ingamba zo ku byikuramo. Mu gihe abanyarwanda tutari twamenyako aritwe ba mbere bagomba kwikura muri uru rusobe rw’ibibazo tuzashira umwe umwe ntakabuza.

Ejo haza hacu, nitwe twagombye kukugena. Niba udashoboye guteganya uko uzabaho, uko uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe azabaho ejo, ninde uzabigukorera ? Ntabwo twagombye gukomeza kurebera ubutegetsi bukomeje kudushyira mu icuraburindi. Kugira umuryango ntugire icyo uwumarira, ntaho bitaniye no gufata itara wacanye ukaryubikaho inkangara. Benshi muri twe twirirwa tuvuga ko abanyarwanda batewemo n’ubwoba ariko se twe dukora iki kugirango ubwo bwoba burangire. Ntawundi uzaduha uburenganzira bwacu, nitwe tugomba kumenya ko tugomba kubuharanira kandi tuzirikana ko uko tubukeneye ariko na mugenzi wacu abukeneye.

Ku bw’umwihariko, abiyemeje guharanira ubwo burenganzira, twe dusanga twagombye gushyira hamwe imbaraga, tugakora ikipe ikomeye, tukiha umurongo uboneye, maze koko tugashyira imbere inyungu za buri wese aho gukomeza kuba intatane yuko biha ubutegetsi budukandamiza ingufu zo gukomeza kudutsikamira. Kudashyira hamwe ingufu zacu bituma duhinduka abafatanyabikorwa b’abaturenganya.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda;

Birakwiye ko tuva ibuzimu tukajya ibuntu tukibuka isano dufitanye maze tugatabara hakiri kare kuko ntabwo tuzatabarwa n’abanyamahanga nk’uko bamwe muri twe tubyibeshyaho.
Reka duhinire aha ubwira uwumva ntavunika maze ahasigaye buri wese yisuzume.
Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwifuriza abanyanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2013.

Uzatubere umwaka w’impinduka.
Murakoze murakarama!

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Perezida wa mbere.

6 COMMENTS

  1. ahubwo uriya wiyita h ndabona ariwe ntacyo yavuze kuko ntazi no kwandika ikinyarwanda. murebe comment ye ibihekane birimo bitabaho mu rurimi rw abanyarwanda, ubwo se kuba atazi ikinyarwanda we ni umunyarwanda????

  2. ngo abanyarwanda bakwiye gutabarwa,batabarwa se babayikyi? bari muntambara se?ko hari na banyamahanga bari mu rwanda tukaba tuzi ko aribo bamenya kare ibitagyenda ko batuje,mwe muri ikantarangye ni mwe mumenya ko abanyarwana bagowe ,ariko izo mpuhwe!!!!murababaje gusa ni mwitabare abandi mubihorere kuko murarushye pole sana

Comments are closed.