ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°002/PS.IMB/NB/2020
URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHA MU RWANDA RWAGOMBYE GUHA UBURENZIRA BWO GUSURWA UWAHOZE ARI UMUNYAMABANGA MUKURU WA PS IMBERAKURI BWANA MUTARAMBIRWA Théobald
Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rweretse itangazamakuru na rubanda Bwana MUTARAMBIRWA Théobald ku italiki ya 17 Mutarama 2020, Ubuyobozi bw’Ishyaka PS Imberakuri kimwe n’abandi ntibarashobora gusura kugeza ubu uwo wahoze ari Umunyambanga Mukuru waryo.
Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge no kuba Bwana MUTARAMBIRWA Théobald adashobora gusurwa bityo rikaba risanga Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rugomba gushyira mu gaciro maze rugafasha abarwanashyaka ba PS Imberakuri,inshuti n’abavandimwe bashaka gusura no kwihanganisha Bwana MUTAMBIRWA Theobald.
Muri urwo rwego,Ishyaka PS Imberakuri ryongeye kwiyambaza Imiryango Mpuzamahanga irengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu irimo Human Rights Watch,Amnesty International n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (CICR) kugira ngo itabarize Bwana MUTARAMBIRWA Théobald.
Bikorewe i Kigali,kuwa 06 Gashyantare 2020
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)