PS Imberakuri itewe impungenge n'ihigwa bukware rikorerwa abayoboke baryo

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU NO 008 P.S.IMB/014

Rishingiye ku mvugo za polisiy’igihugu nyuma y’ifatwa rya KIZITO MIHIGO, NTAMUHANGA Cassien, DUKUZUMUREMYI Jean Paul na NIYIBIZI Agnès, izo mvugo rikazihuza n’ishimutwa ry’abarwanashyaka b’ishyaka PS Imberakuri bashimutiwe mu gihugu cya Uganda barimo IYAKAREMYE Jean Damascene, NSABIMANA Valens na SIBORUREMA Eugene ;
Rigarutse na none ku ishimutwa n’iterabwoba bikomeje gukorerwa Imberakuri, ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :

Kuwa 16 Werurwe2014 nibwo inzego z’ubutasi za leta ya Kigali zashimuse abarwanashyaka b’ishyaka ry’Imberakuri bari mu gihugu cya Uganda,bakimara gushimutwa bashyizwe ku kandoyi mu kigo cy’i Kami,ariko ishimutwa ryabo inzego z’ubutegetsi za leta ya Kigali zabihakanye zivuye inyuma.Bidatinze nibwo inzego z’umutekano zatangiye gushimuta ndetse zinafunga abanyarwanda batandukanye,muri uko kubashimuta zashimuse Bazimaziki Damien umujyanama w’ishyaka ku rwego rw’igihugu,zishimuta kandi abanyarwanda bandi barimo umuhanzi Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien,Dukuzumuremyi Jean Paul na NIYIBIZI Agnès mu gihe gito ziraberekana bagezwa imbere y’ubutabera.N’ubwo inzego zose za leta ya Kigali zari zatsembye ko ntaho zihuriye n’ishimutwa ry’abarwanashyaka ba PS Imberakuri,mu ijwi ry’umuvugizi w’igipolisi yemeye ko abafunzwe(Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien,Dukuzumuremyi Jean Paul na NIYIBIZI Agnes) bafite aho bahuriye n’ishyaka PS Imberakuri kuko abafunzwe bavuganaga n’Imberakuri zafatiwe i Bugande nk’uko byemejwe nuwo muvugizi,aha rero niho ishyaka ry’Imberakuri ryongera gusaba ubutegetsi bwa Kigali kwerekana mu maguru mashya bwana IYAKAREMYE Jean Damascene,Nsabimana Valencs na Siborurema Eugene bashyimuswe n’inzego zabwo nk’uko zibyiyemerera kandi niba batakinariho bakerekana imirambo yabo kuko ntibikiri ibanga ko ari ubutegetsi buyobowe na FPR bubafite.

Ishyaka ry’Imberakuri kandi ritewe impungenge n’ihigwabukware ririmo gukorerwa abarwanashyaka baryo cyane cyane abayobozi b’ishyaka mu ntara y’uburasirazuba,akarere ka Nyagatare,NGANJI Alype ubu washyizwe mu rubanza rwa Kizito na bagenzi be kugirango afungwe n’umuyobozi w’ishyaka mu mugi wa Kigali bwana NDAMIRA Jean Claude ubu inzego z’ubutekano zamubujije amahwemo kugeza n’ubwo zishyize umupolisi iwe mu rugo kugirango amufate bamufunge.

Muri rusange ishyaka ry’Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kumva ko abanyarwanda barambiwe gutegekeshwa igitugu,ibinyoma byayo birimo guhimbira abantu ibyaha,aho noneho uwo idashaka wese isigaye imwegekaho gukorana na FDLR ndetse na RNC,aha ishyaka ry’Imberakuri rikaba ryibutsa abanyarwanda ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashaka ko kandi FDLR,RNC ari amashyaka y’abanyarwanda kandi igihe kikaba kigeze ngo abanyarwanda bose bashyire hamwe bubake u Rwanda ruzira igitugu,irondakoko,munyangire,ruzira ndetse no guhimbirwa ibyaha by’indengakamere. Leta ya Kigali kandi igomba kwihutira gufungura abanyarwanda ikomeje kugerekaho gukorana n’abatayivuga neza kuko ntizafunga abanyarwanda bose ngo nuko bayobotse amashyaka atavuga rumwe nayo cyane ko nayo ubwayo imaze kubona ko ntaho igihagaze ko abanyarwanda bayirambiwe,aha kandi ishyaka ry’Imberakuri rikaba ryamagana ubutabera bukomeje kugaragaza ko butigenga aho uyu munsi kuwa 28/04/2014 bwongeye gusubiza ibyifuzo bya leta bukorera maze bugategeka ko Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassier,Dukuzumuremyi Jean Paul na NIYIBIZI Agnes bajyanwa muri gereza mu gihe bagitegereje kuburana mu mizi kandi buzi neza ko bazira ubusa.

Ishyaka ry’Imberakuri riboneyeho umwanya wo gusa abanyarwanda bifuza impinduka ko bakwima amatwi abambari b’ingoma iyobowe na FPR Inkotanyi bashyira imbere inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu z’abanyarwanda maze tugafatanya kwamagana ibibi byose FPR n’abasangirangendo bayo bakorera abanyarwanda.

Kubwa PS Imberakuri
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije.