PS Imberakuri yari ihagarariwe mu muhango wa FDLR wo gushyira intwaro hasi!

Abayobozi ba FDLR na PS Imberakuri bibumbiye muri FCLR-Ubumwe nayo iri mu mpuzamashyaka CPC

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014, i Katiku, Buleusa, Walikale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, nibwo habaye igikorwa cy’urugaga FDLR cyo gushyira intwaro hasi imbere ya Congo n’ibihugu by’amajyepfo y’Afurika bihuriye ku iterambere (SADC) n’umuryango mpuzamahanga nka ONU, EU, USA,UK, France, Hollande, MONUSCO… tutibagiwe n’abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n’ishyaka PS-Imberakuri nkuko ryari ryabitangaje mbere kurizitabira iki gikorwa rikaba ryari rihagarariwe n’umuyobozi wungirije Bwana Alexis BAKUNZIBAKE,

Ishyaka PS-Imberakuri rikaba ritangarije abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’imberakuri ibi bikurikira:

– Ishyaka PS-Imberakuri ryishimiye cyane iki gikorwa ngirakamaro mu kuzana amahoro mu karere no gukuraho inzitizi zose zitwazwa na Leta y’u Rwanda mu guteza umutekano muke mu karere no kudashyikirana n’abatavuga rumwe nayo.

– Ishyaka PS-Imberakuri rikaba rishimira cyane FDLR kuba imvugo ariyo ngiro ikaba yashyize mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora ku itariki yavuzwe hejuru bagaragaza ubutwari nkuko batahwemye kubugaragaza mu myaka hafi 20 barinda impunzi zari zimaze kurokoka itsembatsemba ndengakamere zakorewe na Leta ya FPR itarigeze ihagarara mu gushaka kuzirimburaho zose.

– Ishyaka PS-Imberakuri rirashimira byimazeyo SADC, Leta ya Congo n’umuryango mpuzamahanga mu gushaka icyazana amahoro mu karere, ukaba waniyemeje kwakira abashyize intwaro hasi n’imiryango yabo no kubarindira umutekano muri byose aho wahise ubajyana mu nkambi ngo barindwe na SADC kugeza batashye mu gihugu cyabo bemye.

– Ishyaka PS-Imberakuri ryongeye kunenga ku mugaragaro Leta ya Kigali iyobowe na RPF kuba itaritabiriye iki gikorwa yari yatumiwemo, ikaba ikomeje kwigira intakoreka mu gushaka icyazanira amahoro akarere n’abanyarwanda dore ko ikomeje kubica , kubafunga no kubatoteza bikabije aho nta munyarwanda ukiryama ngo asinzire kuko aba yiteguye gushimutwa isaha n’isaha azira ibitekerezo bye.

Twongeye kumara impungenge abanyarwanda batekereza ko Leta y’igitugu ya Kigali izatera izi mpunzi z’abanyarwanda ngo izice mu mugambi wayo wo kurimbura impunzi z’abahutu n’abatavugarumwe nayo no kugira abanyarwanda ingaruzwamuheto ko inaramutse ihirahiriye kuzitera yaba iteye SADC n’umuryango mpuzamahanga. Rero ku bw’ibyo tukaba twumva itabikora kandi tukaba dukomeje kuyisaba gushikirana n’abatuvuga rumwe nayo bose mu gukemura ibibazo byugaije abanyarwanda no gushaka icyabazanira amahoro bakishyira bakizana mu gihugu cyabo.

Turasaba umuryango mpuzamahanga kotsa igitutu Leta ya Kigali igahagarika iyicwa, ishimuta n’ifungwa ry’abanyarwanda bazira ubusa mu gihugu cyabo, bakanayisaba gushyikirana n’abatavuga rumwe aho gukomeza kubahiga ngo ibice aho bari hose.

PS-Imberakuri ikaba ikomeje gusaba no gushyishyikariza abanyarwanda gushyirika ubwoba bagaharanira uburenganzira bwabo barwanya akarengane gakabije gakomeje kubakorerwa karimo kubafunga no kubicira akamama nkaho igihugu bagihawe n’agatsiko ka Leta ya Kigali dore ko n’Imana yakibahaye itabagirira nabi ahubwo ibasaba kubana mu mahoro.

Mugire amahoro y’Imana!

Ku bwa PS-Imberakuri

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije

N.B: Kanda (click) aha hasi urebe amafoto ajyanye nigikorwa twavuze haruguru
http://www.ps-imberakuri.net/en/platform-news/photos-gallery.html