PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 005/P.S.IMB/013

Rishingiye kuri gahunda Leta ya Kigali ikomeje gutura ku baturage zigashyirwa mu bikorwa batagishijwe inama;
Rigarutse na none ku kibazo cy’inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda;
Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwa inshuti z’u Rwanda n’ IMBERAKURI by’umwihariko ibi bikurikira:

1. Hashize igihe kitari gito hirya no hino mu gihugu hashyizweho gahunda yo guhuza ubutaka maze abaturage bagategekwa guhingira mu mashyirahamwe igihingwa kimwe, maze bagasarurira abashoramari. Ni muri urwo rwego muriyi minsi mu ntara y’i Burasirazuba, mu karere ka Kayonza, umurenge wa Kabare, akagari ka Gitara umushinga witwa “Land Husbandry Water Harvesting and Hillside Irrigation – LWH” ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) watangiye guhuza ubutaka kugirango ubuhingeho ibigori. Ibi byose kandi ubikora umaze kurandagura indi myaka yose yari isanzwe itunze abaturage (insina, amasaka, ikawa n’imyumbati) ntihagire n’ingurane uha abaturage. Kugeza ubu, abaturage babuze uwo bitabaza muri urwo rugomo rwo kubatwara amasambu no kubarandurira imyaka, dore ko abategetsi bavugako ari amategeko yavuye hejuru, naho abahagarariye umushinga bo ngo n’amajyambere bazanye, cyane ko ubu umuntu uhinga amasaka afatwa nk’uhinga urumogi, nyamara dusanzwe tuzi ko intara y’iburasirazuba ari ikigega cy’u Rwanda mu bihingwa ngandura rugo harimo n’amasaka. Ikindi kitumvikana n’ukuntu uwo mushinga urimo guca amaterasi mu mibande mu gihe bisanzwe bizwi ko akamaro k’amaterasi ari ako kurwanya isuri ku misozi.

2. Mu gutangiza uyu mushinga, abaturage ngo bari bijejwe ko uzabaha akazi, nyamara, byahe birakajya. Kugeza ubu, abakozi bakorera uyu mushinga wa LHW baturuka mu zindi ntara, uretse ko nabo binubira uburyo bafashwe. Uretse kugenerwa intica ntikize, nta n’ubwo babarirwa imibyizi yose bakoze. Abakozi twashoboye kuganira badutangarije ko ku minsi mirongo ine n’itanu (45) bakoze, bagiye bahemberwa cumi n’itanu (15) gusa.

3. Imbuto y’ibigori yo guhinga irakabije guhenda, dore ko ikilo kimwe ari amafaranga magana atandatu (600frw) waba udafite ayo mafaranga ugasabwa gutwara imbuto mukagirana amasezerano ko imbuto baguhaye niyera uzayibagarurira uyikubye kabiri ni ukuvuga niba uhawe ibiro icumi (10 kg) uzishyura ibiro makumyabiri (20 kg). Kuri ibi kandi hakiyongeraho ko mugihe ibigori byeze ntawe ugomba kubisarura atabifitiye uruhushya cyangwa se ngo yihitiremo umusaruro asigarana n’uwo agurisha n’aho yawugurisha. Iyi gahunga ya runyunyuzi yagaragaye no mu tundi turere nka Rusizi aho ubu umuturage ategekwa kugurisha umusaruro wose mu ma siro y’imishinga nk’uyu ku giciro kiri hasi, agahindukira akagura muri ayo ma siro ibyo kumutunga ahenzwe cyane. Urugero, nk’ubu, ikilo cy’ibigori umuhinzi akigurisha amafranga Magana atatu ( 300Fw) nyamara we akakigura ku mafranga Magana atandatu (600Frw).

4. Ikindi umuntu atabura kuvuga n’uburyo abaturage bahatirwa kugura ifumbire na rwiyemezamirimo wayizanye aho ku giciro ashaka. Aha, abaturage bakaba badafite uburenganzira bwo gukoresha ifumbire basanganwe kandi n’amafranga yo kugura ifumbire ari ntayo cyane ko imyaka yabo bagombaga gukuraho amafranga uyu mushinga urimo kuyirandura;

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje kwibaza impamvu y’ibi bikorwa bigayitse bikomeje kwibasira abaturage icyo bigamije kuko bigaragara ko nta cyiza abaturage bifurizwa niba bahatirwa kurandagura ibyagombye kubatunga nta kibisimbura kindi bahawe.
Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gusaba leta ya Kigali guhagarika izi gahunda zo kwicisha abaturage inzara cyane ko ubu bizwi hose ko inzara imaze gukwira hirya no hino mu gihugu, aho abaturage bakubitira abana kuryama mu gihe hari abandi bamena ibyo kurya. Niba koko uyu mushinga wa LWH hari ubukire uzaniye abaturage ba kano karerere wagombye gufata umwanya ukabasobanurira icyo uteze ku baturage n’icyo abaturage bawutezeho.
Nta majyambere azagerwaho mu gihe inzara ica amara.

Bikorewe i Kigali kuwa 22 Gashyantare 2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere.

1 COMMENT

  1. muravuga mwebwe ntacyo murabona.mu murenge wa bugarama akarere ka rusizi ho agronome aherutse gutwika hectal eshatu z,inyanya zimaze gutumbika ngo nibahinge ibigori.ni mwiyumvire na mwe imiyoborere myiza bamamaza.n,akataraza tuzakemera ga.mana tabara abanyarwanda.

Comments are closed.