Imyanzuro y’iperereza ry’impuguke ku warashe indege ya Habyalimana ni urubanza rwataye agaciro kubera inyungu z’u Rwanda n’u Bufaransa: Sergent Noble Marara

Nyuma y’isohoka ry’umwanzuro w’inzobere ku kibazo kijyanye n’iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana, ndetse n’amagambo yavuzwe na Maître Bernard Maingain wunganira abasirikari 7 bahoze ari aba FPR, aho avuga ko dossier umucamanza Jean-Louis Burguière yahereyeho asohora impapuro zirega abo aburanira zakurwaho ngo urubanza rugahagarara kuko iyo dossier nta gisigayemo, kuvuga ngo indege yarasiwe i Masaka ni urwenya ngo bimaze kwemezwa ko indege yarasiwe i Kanombe. Akomeza avuga ko abatanga buhamya Lieutenant Abdul Ruzibiza ndetse na mugenzi we Sergent Emmanuel Ruzigana a.k.a sederi ubarizwa mu gihugu cya Noruveji, ngo bisubiyeho bagahakana ibyo bari batangiye ubuhamya mbere, uwitwa Richard Mugenzi we ngo avuga ko yategetswe gutanga ubutumwa butari bwo n’abari bamukuriye. Avuga na none ko ngo na Innocent Noble Marara na Musoni nabo mu buhamya batanze bavuze ko bari abasirikare ba APR nyuma bakaza gutangaza ko batigeze baba abasirikare.
Mu kiganiro Noble Marara yagiranye n’umunyamakuru wa BBC Gahuza-Miryango Ally Yusufu Mugenzi, Noble Marara avuga ko atigeze yivuguruza ngo ibyo yabwiye umucamanza Jean-Louis Burguière mbere niko bikimeze ntacyo yabihinduyeho. Aho Maître Bernard Maingain wunganira abasirikari 7 bahoze ari aba FPR, avuga ko Marara yavuze ko atari umusirikare wa APR, Noble Marara yashimangiye ko yari umusirikare ko ibyo uwo mugabo avuga atazi aho ayo magambo ayakura, ndetse avuga ko abasirikare bavugwa ko bagize uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege nka General Kabarebe bamuzi neza ko yari umusirikare, ndetse atanga inimero ye yari afite mu gisirikare cya APR avuga kandi ko yari anafite ipeti rya Sergent.
Noble Marara yakomeje avuga ko ibi biri gukorwa ubu ari urubanza rwataye agaciro kubera inyungu z’u Rwanda n’u Bufaransa! Abajijwe niba ataravuze ko indege yarasiwe i Masaka mu buhamya bwe, Noble Marara yanze kugira icyo abivugaho, avuga ko ibyo yabwiye umucamanza Jean-Louis Burguière mu buhamya bwe igihe cyo kubikoresha nikigera bizakoreshwa ariko ko ibiri gukorwa ubu ari ibintu bya corruption gusa, ngo ntabwo yasubira mubyo yabwiye umucamanza Jean-Louis Burguière ngo abiganireho ubungubu.

Ubwanditsi